20251222_112202

Ab’i Goma baramukiye mu myigaragambyo 

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza baramukiye mu myigaragambyo.

Ni imyigaragambyo yateguwe na Sosiyete Sivile n’urubyiruko rwo mu bice bigenzurwa n’umutwe wa AFC/M23, ikaba igamije kwamagana kuba ingabo z’uriya mutwe ziheruka kuva mu mujyi wa Uvira wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Amashusho yafashwe n’abanyamakuru b’abanye-Congo yerekana amagana y’abaturage bari mu myigaragambyo bafite ibyapa byanditseho amagambo y’uko badashaka ko AFC/M23 iva muri Uvira ndetse n’ubw’uko Ingabo za Leta ya RDC zisubira muri Uvira.

Aba kandi bari bafite ibyapa byerekana ko banyuzwe n’ubuyobozi bwa AFC/M23 bwabahaye amazi, umuriro w’amashanyarazi n’umutekano; ndetse mu ndirimbo baririmbaga, bumvikanye bavuga ngo “turashaka amahoro”.

Abaturage banashyikirije ubutumwa bwa MONUSCO inyandiko ikubiyemo ubutumwa busaba ko haba ibiganiro bihuza abanye-Congo mu rwego rwo gukemura ibibazo byugarije iki gihugu.

Ku wa 17 Ukuboza ni bwo AFC/M23 yavuye mu mujyi wa Uvira yari imaze iminsi umunani yigaruriye, nyuma yo kubisabwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyakora n’ubwo uyu mutwe wamaze kuvana ingabo zawo muri uriya mujyi, Leta ya RDC ivuga ko ntabyo wigeze ukora ko ahubwo ibyabaye ari ukujijisha mu rwego rwo kugabanya igitutu warimo ushyirwaho n’amahanga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *