Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, riraburira Isi muri uyu mwaka wa 2020, aho umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malaria usanzwe wizihizwa kuwa 25 Mata buri mwaka wakubitanye n’ibihe bikomeye isi irimo byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rigaragaza impungenge ko umubare w’abapfa bazize indwara ya Malaria ushobora kuziyongera bitewe n’uko ingamba zo kuyikumira zisa n’izaburijwemo n’icyorezo cya Covid-19.
Muri uyu mwaka isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus ari nako ihugiye mu gushakisha umuti n’urukingo by’iki cyorezo kimaze guhitana abagera ku bihumbi 200 mu mezi ane gusa kigaragaye mu Bushinwa. Ibihugu hafi ya byose bikomeje gukaza ingamba zo kwirinda Coronavirus ku buryo izindi ndwara zari zisanzwe zizwi ko zihitana abantu benshi buri mwaka harimo na Malaria zisa n’izibagiranye.
Kuri uyu munsi Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima,mu butumwa ryatanze ryaburiye ibihugu cyane cyane ibyo muri Afurika kudakomeza guhugira mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus ngo byibagirwe Malaria kuko ishobora kuzatungurana igahitana abantu benshi cyane kurusha ibindi bihe byashize.
OMS igaragaza ko umugabane w’Afurika ariwo ukunze kuzahazwa na Malaria kurusha iyindi migabane by’umwihariko ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara byihariye 94% by’abapfa bazize iyi ndwara. Ni mugihe abakunze kwibasirwa nayo ari abana bari munsi y’imyaka itanu kuko bihariye 67% by’abapfa bazize Malaria.
Mu butumwa bwayo,OMS yagaragaje ko umubare w’abapfa bazize iyi ndwara muri Afurika ushobora kuziyongera mu buryo bukabije ukava kuri 386,000 ukagera kuri 769,000 mu mwaka wa 2020 mugihe ingamba zo kuyirwanya zakomeza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus, iyi ikaba ariyo mibare mibi kuri iyi ndwara yaba ibayeho kuva mu myaka 20 ishize.
Indi mbogamizi ishobora kuzatuma Malaria yiyongera ni uko imwe mu miti yayo nka Chloroquine hari impungenge z’uko yazabura ku isoko kuko ibihugu byinshi birimo kuyikoresha mu kuvura abarwayi ba Covid-19 n’ubwo OMS itigeze yemeza ko uyu muti uyivura ndetse kugeza ubu nta muti n’urukingo byari byemezwa ko bigomba gukoreshwa mu kuvura Covid-19.


