Ibi byashimangiwe na Dr. Frank Habineza mu nama nyafurika y’ amashyaka ashingiye kuri politiki iharanira Demokarasi inarengera ibidukikije i Abidjan muri Côte d’Ivoire, yatangiye ku wa 11 Ukuboza ikarangira ku wa 13 Ukuboza 2017.
Ni mu gihe u Rwanda n’ ibindi bihugu bya Afurika bikomeje guhura n’ ibibazo biterwa no kutabungabunga neza ibidukijije n’ imihandagurikire y’ ikirere bitera amapfa, isuri ndetse n’ abaturage bagahora mu bwumvikane buke kubera ikibazo cy’ ubutaka.
Aho i Abidjan , mu ijambo rye, Perezida w’ Ishyaka Riharanira Demokrasi no Kurengera ibidukikije, Dr. Habineza yagize ati « Icyo dushyize imbere ni uguteza imbere Demokarasi no kubungabunga ibidukikije kuko twemera ko Demokrasi ari umusingi wo kubungabunga ibidukikije”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’ umunyapolitiki uherutse kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu Rwanda mu mwaka wa 2017, Dr. Habineza yahamagariye bagenzi be bo mu mashyaka aharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Les Verts) kurushaho gutinyuka no kwigirira icyizere nk’ uko Imatin.net yabitangaje.
Ati “Nubwo bitoroshye, ariko nizeye ko dukomeje gutera imbere kuko muri Kenya bagenzi bacu bitabiriye amatora y’ abadepite , muri Senegal dufite abaminisitiri muri Guverinoma , muri Burkinafaso hari abaminisitiri n’ abadepite , muri Congo, muri Madagascar ndetse no muri l’à®le Maurice”.
Dr. Frank Habineza asanga aya mahugurwa yo mu rwego rukuru rw’ umugabane yahuje abanyapolitiki baturuka mu mashya aharanira demokrasi ndetse anarengera ibidukikije yatuma ijwi ryabo ndetse n’ imitekerereze byabo birushaho kumvikana no guhabwa ijambo mu nzego za politiki zifata ibyemezo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


