GqvW07fWgAAjcxm

Abidjan: Perezida Kagame yitabiriye inama ya Africa CEO Forum 2025

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ni umwe mu bakuru b’ibihugu 6 byo muri Afurika birimo, na Senegal, Ghana, Afurika y’Epfo, Maurtania, na Cote d’ivoire yakiriye, bazagaragara mu nama y’iminsi ibiri ya Africa CEO Forum 2025, ibera i Abidjan guhera kuri uyu wa Mbere.

Inama ya Africa CEO Forum 2025, yateguwe ku bufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari (IFC), kikaba umunyamuryango w’itsinda rya Banki y’Isi, izahuza abayobozi b’abikorera bo muri Afurika barenga 1.800 n’abashoramari mpuzamahanga mu minsi ibiri kuva ku itariki ya 12 kugeza ku ya 13 Gicurasi 2025 i Abidjan.

GqsmEt3WcAAt1Ks scaled

Iyi nama ngarukamwaka y’Abayobozi Bakuru b’Ibigo by’abikorera muri Afurika ihuza abayobozi ba za business barenga 2000, abayobozi mu bukungu, abashoramari n’abashinzwe gufata ibyemezo baturutse muri Afurika ndetse no ku Isi hose kugira ngo bagaragaze uruhare rw’abikorera mu iterambere ry’umugabane.

Ihungabana ry’ubukungu n’impinduka mu mfashanyo z’iterambere ziheruka bitera impungenge ku bushobozi bwo gutera inkunga iterambere rya Afurika. Ibi biraduhamagarira kumenya ko abikorera bashobora kuba imbaraga z’ukuri ku mugabane nk’uko bigaragara ku rubuga rwa IFC.

Gqus3l5XkAAmWpA

Gushimangira kwigira mu bukungu bw’ejo bizashingira ku kwihaza mu buhinzi, guhanga udushya mu bijyanye n’imari, kwihutisha ikoranabuhanga rya digitale no guteza imbere inganda, kandi abikorera ni bo bonyine bashobora kubikora.

GqsmEtdWEAAfKGQ scaled

I Abidjan, inama ya Africa CEO Forum 2025 izahuza mu gihe cy’iminsi ibiri abafata ibyemezo baturutse mu nzego za Leta n’abikorera, bajye impaka zo mu rwego rwo hejuru, bagirane imishyikirano, ibiganiro n’amahugurwa. Ni mu nsanganyamatsiko igira iti: “Amasezerano mashya hagati ya leta n’abikorera ku giti cyabo: Nigute Afurika ishobora gutera imbere mu Isi yubucuruzi?”

Ihuriro rizibanda ku kunoza ubufatanye bwa leta n’abikorera kugira ngo bateze imbere iterambere rirambye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *