Abimukira 300 bageragezaga kujya muri Espagne baburiwe irengero

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki Cyumweru, itariki 09 Nyakanga, itsinda ry’abatabazi ryitwa Walking Borders ryatangaje ko byibuze abantu 300 bari mu bwato butatu bw’abimukira bavaga muri Senegali berekeza mu birwa bya Canary bya Espagne, baburiwe irengero .

Helena Maleno wo muri Walking Borders yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko amato abiri, bumwe bwari butwaye abantu bagera kuri 65 n’ubundi bwari burimo abantu bari hagati ya 50 na 60, bamaze iminsi 15 barabuze kuva bava muri Senegali bashaka kwerekeza muri Espagne.

Ubwato bwa gatatu bwahagurutse muri Senegali ku itariki ya 27 Kamena hamwe n’abantu bagera kuri 200.

Maleno yavuze ko imiryango y’abari mu bwato itigeze ibumva kuva bagenda.

Ubwato uko ari butatu bwahagurutse Kafountine mu majyepfo ya Senegali, nko ku birometero 1.700 uvuye i Tenerife, kimwe mu birwa bya Canary.

Maleno ati: “Imiryango irahangayitse cyane. Hano hari abantu bagera kuri 300 baturutse mu gace kamwe ka Senegali. Bagiye kubera umutekano muke muri Senegali.”

Ibirwa bya Canary biri ku nkombe za Afurika y’Iburengerazuba byahindutse hamwe mu hantu abimukira bakunze guca bagerageza kugera muri Espagne, umubare muto cyane nawo ushaka kwambuka inyanja ya Mediterane mbere yo kugera muri Espagne. Mu mpeshyi ngo nibwo abantu benshi bagerageza kwambuka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *