Byibuze abantu 11 barapfuye abandi 64 baburirwa irengero nyuma y’ubwato bubiri bwari butwaye abimukira bwarohamiye mu majyepfo y’Ubutaliyani mu nyanja ya Mediterane.
Nk’uko bitangazwa n’abagiraneza bo mu Budage, abashinzwe umutekano ku nkombe z’Ubutaliyani ndetse n’imiryango y’umuryango w’abibumbye., yagerageje gutabara ariko basanga bamwe bashizemo umwuka.
Itsinda ry’abatabazi ry’Abadage RESQSHIP, rikoresha ubwato bw’abatabazi bwa Nadir, ryatangaje ko ubwo ryatabaraga ryasanze 10 bamaze gupfa ariko 51 baratabarwa.
Aba bimukira ngo bari bari mu bwato bw’ibiti. Bahuye n’umuhengeri ngo urabajegeza maze bamwe bararohama ariko bikubitana n’uko ubwo bwato bw”abatabazi bari bari hafi aho.
RESQSHIP yavuze ko abarokotse bashyikirijwe abashinzwe umutekano ku nkombe z’Ubutaliyani maze bajyanwa ku nkombe mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, mu gihe Nadir yari yerekeje ku kirwa cya Lampedusa.
Mu minsi ishize nabwo abimukira 49 bararohamye abandi barenga 60 baburirwa irengero ubwo bari bageze muri Yemen.


