b789e1d0-6e28-11f1-b651-059efc9aa32f.jpg

Abimukira muri Afurika y’Epfo bijejwe gucyurwa mu masanduku nibatubahiriza nyirantarengwa bahawe

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cyo muri Afurika y’Epfo kivuga ko cyamaze gutegura no kohereza abashinzwe kubahiriza amategeko mu gihugu hose kubungabunga umutekano rusange, kurengera ubuzima, no kurinda imitungo mbere y’imyigaragambyo karundura yo kwamagana abimukira iteganijwe ku itariki ya 30 Kamena.

Minisitiri w’agateganyo wa Polisi, Firoz Chachalia, yabitangaje kuri iki Cyumweru, itariki ya 28 Kamena, ubwo yasuzumaga abapolisi bari bagiye koherezwa guhangana n’imyigaragambyo yo ku wa Kabiri i Durban, mu Ntara ya KwaZulu-Natal.

Hashize amezi, imvugo zibasira abimukira ziyongera hirya no hino muri Afurika y’Epfo. Ibi byaje kugera ku muryango wa Kaunga Nyirenda.

Mu ntangiriro za Kamena nk’uko bitangazwa na CNN, abagabo babiri bahaye uyu muturage wa Malawi ukora muri Jardin, utuye mu nkengero za Johannesburg, nyirantarengwa (ultimatum) yo kuva muri Afurika y’Epfo bati: “Genda ubu cyangwa uzahure n’urupfu.

Avuga kuri iyi nyirantarengwa, Nyirenda yagize ati: “Barambajije bati:” Uzava mu gihugu ryari? Turashaka gutunganya igihugu cyacu. Niba utagiye ubu, uzagenda mu isanduku kuko nta muntu dukeneye nyuma y’itariki ya 30 Kamena “.

Ibyabaye kuri Nyirenda bigaragaza ubwiyongere bukabije bw’imyumvire yo kurwanya abimukira. Mu byumweru bishize, amatsinda y’abigaragambyaga ndetse n’abiyita abashinzwe kwirindira umutekano, bashimangira ko imyigaragambyo yabo ari iy’amahoro, bakoze imyigaragambyo isa nk’aho yateje ibitero by’urugomo byibasiye abanyamahanga baba bafite ibyangombwa cyangwa badafite ibyangombwa bashinjwa gutwara akazi k’abaturage ba Afurika y’Epfo, gukora ibyaha ndetse no gutesha agaciro serivisi rusange.

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yamaganye icyiswe “igihe ntarengwa” cyatanzwe n’ayo matsinda y’abenegihugu ba Afurika y’Epfo ku banyamahanga cyo kuva mu gihugu, mu gihe ubwoba bugenda bwiyongera bw’urugomo rutigeze rubaho rushobora kwaduka mu mpera z’ukwezi.

jpeg

Rimwe muri ayo matsinda ryiswe March & March, ryahamagaje imyigaragambyo karundura yo ku wa Kabiri niba ibyo risaba, harimo no “kwirukana mu buryo bwihuse kandi ku bwinshi abanyamahanga bose batemewe n’amategeko muri iki gihugu,” bitubahirijwe.

Mbere y’imyigaragambyo iteganijwe, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatanze umuburo ko guverinoma “itazihanganira umuntu uwo ari we wese uzagerageza guhungabanya igihugu, haba mu myigaragambyo cyangwa mu bundi buryo.”

Yamaganye inshuro nyinshi ibitero byibasira abanyamahanga, avuga ko ababikora “badahagarariye ibitekerezo rusange by’abaturage ba Afurika y’Epfo, cyangwa ngo bagaragaze politiki ya guverinoma yacu.”

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply