Abinyujije mu ibaruwa itagejejwe kubategura Salax awards,King James yikuye mu marushanwa

Sangiza iyi nkuru

King James mu ibaruwa ikubiyemo ibisobanuro bwite byo kwikura mu marushanwa ry’abahatanira ibihembo bya Salax Awards ihabwa itangazamakuru aho gushyikirizwa Ikirezi group basanzwe bategura aya marushanwa.
Tariki ya 6 Kanama 2016, nibwo Ikirezi Group itegura itangwa ry ibihembo bya Salax Awards yamurikiye abanyamakuru urutonde rw’abahanzi bakoze neza hagendewe ku buryo batowe.
Mukiganiro n’itangazamakuru,Umuyobozi w’ Ikirezi Group, yabajijwe icyo avuga kubyo King James yasabye,maze Emma-Claudine avuga ko nawe yabyumvise mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Kanama 2016, ariko ko ntabaruwa yigeze igezwa ku buyobozi bw’Ikirezi Group bushinzwe gutegura iri rushanwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mubyo yagarutseho yemeje ko gusezera kwa King James muri iri rushanwa ari uburenganzira busesuye bitewe n’impamvu ze bwite,abajijwe niba hagize abakomeza gusezera muri iri rushanwa bitabangamira igikorwa nyamukuru cy’itangwa ry’ibihembo.
13989418_938771982935907_1861966584_n
Abazavamo abazabona ibi bihembo bagabanyijwe mu byiciro 13 bitandukanye. abakomeje kwambika isura mbi abategura iri rushanwa bashobora kuzakurikiranwa nyuma y’imyanzuro izigirwa mu nama iteganywa gukorwa mu minsi iri imbere.
King James yari yashyizwe mu byiciro bitatu birimo icy’uwahize abandi mu bahanzi b’abagabo (Best Male Artist), icy’uwitwaye neza mu njyana ya R&B (Best RnB Singer), mu cyiciro cy’indirimbo nziza naho yari afitemo iyitwa “Naramukundaga” .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *