Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’ingabo mu Burundi, Emmanuel Ntahomvukiye aho yatangarije abadepite ko hari uburyo harimo gukorwa inyigo y’ukuntu igihano cy’urupfu cyakuweho mu Burundi cyasubizwaho kigacogoza ibyaha bimwe na bimwe.
Ku rutonde rw’abantu bazahanishwa iki gihano kibaye gisubijweho ni abarenze ku mategeko agenga igisirikare ndetse n’aya Leta, abashatse guhirika ubutegetsi ndetse n’abahamwe n’icyaha cyo kwica abayobozi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Min. Emmanuel Ntahomvukiye yahise atanga urugero ku bantu bishe Lt Gen Adolphe Nshimirimana wishwe tariki ya 02/08/2015 ko nabo bakwiye guhanishwa icyaha cy’urupfu.
Urupfu rw’uyu musirikare rwashegeshe bamwe mu bayobozi b’igihugu barimo na Perezida Nkurunziza we ubwe wahise atanga igihe cy’ucyumweru ngo iperereza ribe rirangiye.
Gen Nshimirimana Adolphe yari ashinzwe iperereza mu gisirikare cy’u Burundi, yafatwaga nk’umusirikare ukomeye ndetse akanaba inking ikomeye y’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi by’umwihariko akaba n’umujyanama wa Perezida.
Uretse ibi kandi Gen Adolphe yari ashinzwe umutekano bwite wa Perezida Nkurunziza, yishwe ku itariki ya 2 Kanama ashyingurwa 22 Kanama 2015. Perezida Nkurunziza agaragara muri uwo muhango wo kumusezeraho bwa nyuma.
Abasirikare 5 n’abapolisi 3 bashinjwa kumwivugana basabiwe gufungwa ubuzima bwabo bwose, umwe muri bo akaba yaratorotse araraswa mu gihe nawe yari amaze kwica umupolisi umwe wari umurinze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


