Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko rumaze kwakira ibirego byinshi by’abantu bakoresha amakarita ya banki mu kwishyura serivisi bavuga ko babona amafaranga yabo ava kuri konti nta ruhare babigizemo.
RIB mu iperereza ry’ibanze yakoze ngo yasanze hari bamwe mu bashinzwe kwishyuza abakiriya, cyane cyane mu mahoteli na resitora, bakoresha utumashini rwa POS, biba imibare ya konti n’iy’ibanga iba yanditse kuri aya makarita.
Iyi mibare ukoresha aka kamashini arayibika, akazayifashisha mu kwishyura ibikoresho na serivisi zitandukanye kuri interineti, nyir’ikarita akajya yakira ubutumwa bumumenyesha ko konti ye yavuyeho amafaranga.
Uru rwego rurasaba abishyura bakoresheje aya makarita kugira amakenga no kutemera ko ababishyuza bakuraho amafaranga batari kumwe, ikanibutsa abakora ubu bujura ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.


