Abitirirwa icyubahiro cy’umurimo w’Imana si uko ari abakozi bayo

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe isi igenda yihuta mu iterambere ni nako iyogezabutumwa bwiza ryiyongera ndetse ariko uko burushaho gukwira hirya no hino niko n’abitirirwa icyubahiro cy’umurimo w’Imana barushaho kwiyongera ariko siko baba ari abakozi bayo.
ima
Abambaye umurimo w’ubukozi bw’Imana cyangwa abawiyambitse n’ibenshi bitewe n’inyungu runaka bawukuramo,kuko iyo ugenzuye usanga bamwe barihamagaye abandi bahamagawe n’abantu ndetse abandi baraguye.
Gusa ibyo ntibikwiye gukanga abakiriye agakiza by’ukuri ngo kuko hari abiyita abakozi b’Imana kuko babonetse mu bizira , ahubwo ikingenzi n’uko ababashije kumenya imbaraga zibohora bakwiye kurwanya ibizira.
Hari abandi bantu usanga bakingira ikibaba abakora ibizira kandi bitwa ko bakijijwe,bakimika ibinyoma muri bo ndetse bakanazirura ibyaziraga bagasigara bavuga ngo ntacyo bitwaye nyamara hari urubanza rubategereje.
Abantu muri iyi minsi ntibagisoma ijambo ry’Imana ngo ukuri ariko kubabatura ahubwo usanga bamwe bakunze kwishingikiriza abahanuzi ugasanga nibo bubakiyeho bakirengagiza ko ijambo ry’Imana ari bwo buhanuzi butavangiye.
Hari abiyitirira ko ari abakozi b’Imana bagamije kugira indonke runaka cyangwa bagamije kuyobya intore z’Imana binyuze mu buhanuzi bw’ibinyoma aho usanga umuntu ahanurira undi akanamuca amafaranga runaka nyamara anabeshya cyangwa agakoresha izindi mbaraga zitava ku Mana.
Abameze batyo ijambo ry’Imana rivuga ko ku munsi w’urubanza ari bo Yesu azabwira ati “Mugende sinigeze mbamenya mwankozi z’ibi mwe”Luka13:27
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *