20260402_061117

Abo FDNB yemeza ko bahitanwe n’ibisasu byaturikiye i Bujumbura

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), ku wa Gatatu tariki ya 1 Mata cyatangaje ko abantu 13 ari bo bahitanwe n’ibisasu byaturikiye mu mujyi wa Bujumbura, ubwo ikigo cya gisirikare cya Musaga cyarimo gishya.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, GĂ©nĂ©ral de Brigade Baratuza Gaspard, yatangaje ko mu bapfuye harimo abasirikare batatu.

Yavuze kandi ko ibisasu byaturitse byakomerekeje abantu 57, binangiza ibikorwa bitanye birimo inyubako, imodoka ndetse n’ibikoresho bya gisirikare.

FDNB yatangaje ibi, nyuma y’amasaha make ibiro Ntaramakuru AFP by’Abafaransa bitangaje ko abapfuye babarirwa muri mirongo, hakavugwa abantu 80.

BBC ku wa Gatatu yatangaje ko hari umwe muri ba Ofisiye bo mu ngabo z’u Burundi wayibwiye ko abakomeretse “babarirwa mu magana, niba ahubwo batari mu bihumbi.”

Nyuma y’iminota mike inkongi y’umuriro yibasiye ikigo cya gisirikare cyo ku Musaga itangiye, Baratuza na Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Burundi bahise batangaza ko yatewe n’umuriro w’amashanyarazi.

Icyakora BWIZA yabwiwe ko iriya nkongi yatewe n’igitero cya drone cyagabwe kuri kiriya kigo cya gisirikare cyari cyakusanyirijwemo intwaro zagombaga koherezwa muri Minembwe mu burasirazuba bwa RDC, ndetse ko iyo drone yanarashe byibura ahandi hantu habiri mu mujyi wa Bujumbura; harimo Icyicaro Gikuru cy’Ingabo ndetse no ku biro bishinzwe iperereza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *