Kuva mu mwaka wa 2015, nibwo byatangiye kuvugwa ko inyeshyamba za FDLR zifitanye umubano udasanzwe na Leta y’u Burundi hamwe n’ishyaka CNDD FDD, ishyaka riri ku butegetsi. Urubyiruko rw’iri shyaka “Imbonerakure” rugatozwa n’izi nyeshyamba ziri mu mashyamba ya Congo.
Gen Adolphe Nshimiyimana wishwe muri Kanama 2015 ndetse wari n’umuyobozi w’urwego rushinzwe iperereza, niwe wavugwaga cyane ko ari we utegura ibikorwa by’imyitozo ya gisirikare, Imbonerakure zihabwa na FDLR.
Ibi kandi byaje gushimangirwa mu kinyamakuru La Libre Belgique, aho Umunyamategeko ukomoka mu Bubiligi witwa Bernard Maingain yagitangarije ko yivuganiye n’ibyegera bibiri bya Gen.Adolphe Nshimirimana, bikanamuha ibimenyetso byerekana ubufasha bwa FDLR muri Perezidansi y’u Burundi no mu buyobozi bw’ishyaka CNDD FDD.
Ibi Leta y’u Burundi yakomeje kubihakana ariko ubu bamwe muri FDLR batangaza ko aribo baha Imbonerakure imyitozo babigisha ibya gisirikare n’amayeri y’ubwicanyi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
ku wa Kane tariki ya 2 Werurwe 2017, ubwo abarwanyi batanu batahaga mu Rwanda bitandukanyije na FDLR, batangarije KT Press , ikinyamakuru cyo mu Rwanda ko bajyaga boherezwa mu Burundi guha Imbonerakure za CNDD FDD imyitozo.
Habimana Mbarimo, yari muri special forces ya FDLR , ni umwe muri aba barwanyi 5 batashye mu Rwanda , avuga ko muri Werurwe 2016 hamwe n’abandi barwanyi ba FDLR bagera kuri 50 boherejwe mu Burundi mu bikorwa byo gutanga imyitozo ijyanye n’ubwicanyi hamwe n’ubundi bugizi bwa nabi ku Mbonerakure.
Ubu avuga ko yatashye mu Rwanda nyuma yo kurambirwa ishyamba ndetse n’ibindi bikorwa bya kinyeshyamba babagamo mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Bamwe mu Barundi baganiriye n’ikinyamakuru “La Nouvelle Releve”, bagiye bakigaragariza uburyo bamwe mu barwanyi ba FDLR baba mu nzu zihenze i Burundi, ndetse ko kumva FDLR mu Burundi ari inkuru ishaje [ibyo babitangazaga 2015].
“N’amaso yanjye nabonye abayobozi ba FDLR icyenda. Batuye mu nzu zihenze zo mu gace ka Buringa hafi y’irimbi rya Mpanda mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Bujumbura. Abo ni abo niboneye n’amaso yanjye ikindi umuntu atashidikanyaho ni uko abarwanyi ba FDLR ari benshi mu ishyamba kimeza rya Rukoko rikikije umugezi wa Ruzizi”. Umurundi utarashatse ko amazina ye atangazwa ubwo yaganiraga na La Nouvelle Releve.
Mu gihe Leta y’u Burundi ihakana ibishinjwa Imbonerakure, imiryango iharanira uburenganzirwa bw’ikiremwamuntu izishinja kwica abatavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza ndetse no guhohotera abaturage mu bundi buryo butandukanye.
Mu mwaka wa 2010 nibwo Imbonerakure zashyizweho n’ishyaka CNDD FDD (Le conseil national pour la défense de la démocratie-Forces de défense de la démocratie), iki gihe nibwo na Perezida Nkurunziza yatangiye manda ye ya kabiri, bamwe mu baturage bafataga nkaho ari yo ya nyuma.
Ubwo bamwe mu baturage bari batangiye kugaragaza ko badashyigikiye manda ya 3 ya Nkurunziza ndetse ko ihabanye n’ibikubiye mu Itegeko Nshinga, byatangajwe ko Imbonerakure zihabwa imyitozo ya gisirikare, zihabwa imbunda n’imyenda ya gisirikare na Polisi ngo zihangane n’abarwanya iyo manda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitte
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


