Abo muri Gaza batangiye kurya ibisimba n’ibyatsi kubera inzara

Sangiza iyi nkuru

Abatuye mu ntara ya Gaza batangiye kurya ibisimba n’ibyatsi bakarenzaho amazi mabi nyuma y’uko Intambara ikomeje gufata indi ntera.

Hanan Balkhy uyobora ishami rya ONU ryita ku buzima, OMS , mu karere intara ya Gaza iherereyemo yavuze ko abanyagihugu b’iyo ntara nta buvuzi babona bamwe bakaba bapfa amarabira kubera inzara.

Imfashanyo z’abenegihugu bo muri Gaza ngo zaheze mu mujyi wa Rafah uri mu Majyepfo ya Gaza, zikaba zarazitiwe n’igisirikare cya Israel.

ONU n’amashyirahamwe yigenga bashimangira ko mu gihe abenegihugu b’iyo ntara badakomorewe ngo babone iyo mfashanyo bazakomeza kwicwa n’inzara kuko ngo batangiye kuyoboka kurya ibyatsi n’ibisimba.

OMS yasabye Israel kureka izo mfashanyo zigatambuka kuko Abanyegaza bagera ku bihumbi 11 barimo indembe babuze
Ikibahembura dore ko n’abakomeretse babuze inzira banyuramo ngo bajye kwivuza.

Hagati aho, Prezida wa Amerika, Joe Biden, yavuze ko hari impamvu zifatika zo gutuma bavuga ko Minisitiri wa Israel Benjamin Netanyahu akomeza gutinza Intambara ku nyungu ze bwite za politike no gushaka kuguma ku butegetsi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abo muri Gaza batangiye kurya ibisimba n’ibyatsi kubera inzara
    Harya ICC ntiyatanze impapuro zo guta muri yombi Poutine kuko yahungishije Abana bo muri Ukraine gusa?ndabyibuka Joe Biden yari yabigize birebire,none Nataniyahu ashyigikiwe na Biden arimo kwica arimbura abanye-Palestine!!!ninde uzakiza isi ibi byihebe biyoboz’isi inkota?

  2. Abo muri Gaza batangiye kurya ibisimba n’ibyatsi kubera inzara
    Harya ICC ntiyatanze impapuro zo guta muri yombi Poutine kuko yahungishije Abana bo muri Ukraine gusa?ndabyibuka Joe Biden yari yabigize birebire,none Nataniyahu ashyigikiwe na Biden arimo kwica arimbura abanye-Palestine!!!ninde uzakiza isi ibi byihebe biyoboz’isi inkota?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *