Bwiza
ads

Abo muri ibi bihugu bazajya binjira muri Amerika babanje kwishyura agera ku $15,000

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kane, 19 Werurwe 2026 saa 10:18
Iminota 1 yo gusoma
Abo muri ibi bihugu bazajya binjira muri Amerika babanje kwishyura agera ku $15,000

Ubuyobozi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, burateganya kuzajya busaba ingwate y'amadolari agera ku 15.000 (hafi € 13,000) ku baturage b’ibindi bihugu 12 bashaka viza.

Ni ibihe bihugu bizagiraho ingaruka?

Amabwiriza mashya azatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 12 Mata, aho biteganijwe ko bizagira ingaruka ku bihugu 12 byo ku migabane itandukanye kimwe cya kabiri cyabyo bikaba ari ibya Afurika:

  • Cambodia
  • Ethiopia
  • Georgia
  • Grenada
  • Lesotho
  • Mauritius
  • Mongolia
  • Mozambique
  • Nicaragua
  • Papua New Guinea
  • Seychelles
  • Tunisia
  • Abasaba viza kuva muri ibyo bihugu bazakenera kwishyura ingwate kugira ngo babone viza, hatitawe ku cyabajyanye cyaba ari ubukerarugendo, kwiga cyangwa akazi.

    Ingwate ishobora kuva  ku $ 5,000, $ 10,000 kugera ku $15,000 bitewe n'ibyavuye mu bibazo wabajijwe muri interview yo gusaba viza nk'uko inkuru dukesha DW ivuga.

    Ku bihugu byinshi, amafaranga angana gutyo ashobora byibuze kuba umushahara mpuzandengo w'umwaka cyangwa umushahara w'imyaka myinshi mu bihugu bimwe.

    Ingwate izajya isubizwa mu gihe uwahawe viza avuye muri Amerika cyangwa mbere y'itariki yemerewe kuguma muri Amerika.

    Ingwate kandi izasubizwa mu gihe uwabonye viza yisubiye akareka kujya muri Amerika.

    Denis Nsengiyumva

    Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

    Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.