Urukiko rwa gisirikare rwa Uganda rwafatiye ibihano Major Steven Oluka na Major Zadock Abor bari bayoboye ingabo za Uganda mu birindiro byo muri Somalia zagabiwemo igitero gikomeye muri Gicurasi 2023.
Izi ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, ATMIS, zagabweho n’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab igitero gitunguranye mu birindiro byazo bya Buulo Mareer biherereye mu karere ka Shabelle, mu gitondo cya tariki 26 Gicurasi.
Ni igitero cyaguyemo abasirikare 54 ba Uganda, gituma Perezida Yoweri Museveni anenga abayobozi babo ndetse anasaba ko hakorwa iperereza, ababa baragize uruhare mu gutsindwa kwabo bakurikiranwa n’inzego zibishinzwe.
Tariki ya 3 Ugushyingo 2023, uru rukiko rwagiye kuburanishiriza aba bofisiye babiri i Mogadishu muri Somalia, aho bashinjwaga igikorwa cy’ubugwari kirimo guta ibirindiro mu gihe Al Shabaab yari yateye, kudashobora kurinda ibikoresho by’intambara no kutagira ubushake bwo kubohoza ibirindiro bya Buulo Meer.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ubutasi bwari bwahaye aba bofisiye amakuru y’uko Al Shabaab yashoboraga kugaba igitero kuri ibi birindiro, ariko ngo ntibigeze bategura uburyo bahangana na cyo mu gihe cyaba kibaye.
Nyuma yo gusesengura, urukiko rwa gisirikare ruyoboewa na Brig. Gen. Freeman Mugabe, rwasanze aba bofisiye bombi barakoze aya makosa y’ubugwari, rwemeza ko hashingiwe ku itegeko rigenga igisirikare, birukanwemo burundu.
Brig. Gen. Mugabe yamenyesheje aba bofisiye ko mu gihe baba batanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko bafite iminsi 14 yo kujurira.


