Urukiko rukuru rwa gisirikare rwa Kinshasa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) rwakatiye igifungo cya burundu abofisiye bane bazira kwica urubozo umuturage w’imyaka 32 y’amavuko witwa Olivier Mpunga kugeza ashizemo umwuka.
Aba bofisiye ni Colonel Samuel Mopepe wari usanzwe ashinzwe urwego rw’iperereza muri Polisi ya RDC, Captain Nzita wahase ibibazo Mpunga ubwo yari muri kasho, uwitwa Diamasivi na Mashaba bahamwe no kwica urubozo nyakwigendera.
Undi, Captain Morgan Shongo wavugwaga muri iki cyaha we yakatiwe igifungo cy’imyaka 10.
Aba bapolisi kandi bategetswe kwishyura umuryango wa nyakwigendera impozamarira y’Amadolari ya Amerika 80,000 buri wese.
Mpunga yatawe muri yombi tariki ya 16 Ukuboza 2021 akekwaho kwiba imodoka, aba bofisiye babitegetswe na Col. Mopepe bamwica urubozo bamuziritse, bifata n’amashusho, aza gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga mu buryo butunguranye guhera ku munsi wakurikiyeho.
Abakoresha izi mbuga batangiye gushyira igitutu kuri Polisi ya RDC, basaba abagize uruhare mu rupfu rwa Mpunga gukurikiranwa n’ubutabera, bagahanwa, itangaza ko iza kubakurikirana.
Bidatinze, aba bapolisi batawe muri yombi, batangira kuburanishwa muri uru rukiko ruherereye muri gereza nkuru ya gasirikare ya Ndolo. Bakatiwe mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira uwa 25 Ukuboza 2021.



