Urukiko rwo muri Leta iharanira ubwigenge ya Donetsk ishyigikiwe n’u Burusiya, rwakatiye Abongereza babiri bafashwe ubwo barwaniraga ingabo za Ukraine mu ntambara imaze amezi atatu.
Aba Bongereza ni Aiden Aslin w’imyaka 28 y’amavuko ukomoka mu mujyi wa Nottinghamshire na Shaun Pinner w’imyaka 48 ukomoka muri Bedfordshire.
Aba barwanyi bagiye muri Ukraine nk’abakorerabushake bafite ubunararibonye mu by’intambara, bafatiwe muri Mariupol mu ntangiriro za Mata 2022, bashinjwa kuba abacancuro b’intasi bafite umugambi wo gukora ibikorwa by’iterabwoba.
Ikinyamakuru Sky cyo mu Bwongereza kivuga ko nyuma yo gukatirwa igihano cy’urupfu kuri uyu wa 9 Kamena 2022, Aslin na Pinner bateganya kujurira.
Mu mpera za Mata 2022, Aslin yemerewe kuvugana n’umuryango we ku murongo wa telefone, awutuma kubwira Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson, kubabohoza.
Umuvandimwe we witwa Nathan n’umubyeyi we witwa Angela, batangaje ko bavuganye na Boris, abizeza ko Aslin na Pinner bari mu maboko y’ingabo z’u Burusiya kandi bitabwaho neza.
Nyuma yo kuvugana n’uyu muyobozi, uyu muryango watangaje ko ufite icyizere ko bazarekurwa, bagasubira mu Bwongereza, gusa birasa n’aho kiraza amasinde.
Inkuru yabanje https://bwiza.com/?Umurwanyi-w-Umwongereza-ingabo-z-u-Burusiya-zafatiye-muri-Ukraine-arasaba-Boris
Kuri iki gihano, Umuvigizi w’ibiro bya Boris Johnson yagaragaje ko igihugu cye gihangayikishijwe bikomeye no kuba uburenganzira bwa Aslin na Pinner nk’imfungwa z’intambara butubahirijwe.
Yagize ati: “Biraduhangayikishije cyane. Duhora tuvuga ko imfungwa z’intambara zitagomba gukoreshwa ku mpamvu za politiki. Murabizi mwese ko hashingiwe ku masezerano ya Geneva, imfungwa z’intambara zihabwa ubudahangarwa kandi zitagomba kuryozwa kujya mu mirwano.”
Uyu Muvugizi yanzuye ko barakomeza gukorana n’ubuyobozi bwa Ukraine kugira ngo aba Bongereza barekurwe. Ati: “Tuzakomeza gukorana n’ubuyobozi bwa Ukraine kugira ngo tugerageza dufunguze buri Mwongereza wese wifatanya n’ingabo zayo n’abafashwe nk’imfungwa z’intambara.”


