Abongereza bari muri Ethiopia basabwe gukuramo akabo karenge bigishoboka

Sangiza iyi nkuru

Abongereza bari muri Ethiopia baburiwe na leta yabo basabwa kuhava bigishoboka mu gihe umurwa mukuru, Addis Abeba ukomeje kugerwa amajanja n’inyeshyamba.

Usibye kugira inama abari muri iki gihugu ngo bahave, yanaburiye abateganya kukijyamo kuba babisubitse kubera umwuka w’intambara ukomeje gufata intera.

Ivuga ko imirwano imaze umwaka umwe hagati y’ingabo za leta ya Ethiopia n’inyeshyamba zo muri Tigray ishobora gukara mu buryo bwihuse kandi butunguranye.

Ntibiramenyekana umubare nyawo w’Abongereza bari muri icyo gihugu, ariko abategetsi bavuga ko abashaka kuhava bagera mu magana nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Hari ibikorwa byinshi byo mu rwego rwa dipolomasi birimo gukorwa mu buryo bwihuse mu kugerageza gusoza iyi ntambara imaze guhitana abantu babarirwa mu bihumbi.

Nyamara ariko impande zihanganye zikomeje kwima amatwi abazihamagarira guhagarika imirwano zikajya ku meza y’imishyikirano..

Guhera muri Kamena nibwo inyeshyamba zirwanya Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed, zakajije umurego ku rugamba zigenda zisubiza ibice zari zarambuwe muri Tigray ndetse zinjira no mu zindi ntara nka Amhra zisatira umurwa mukuru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *