ACP Felly Bahizi yahawe inshingano zikomeye muri Sudani y’Epfo

Sangiza iyi nkuru

Assistant Commissioner of Police (ACP) Felly Bahizi Rutagerura wo muri Polisi y’u Rwanda, yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi mushya ushinzwe ibikorwa bya Polisi iri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y’epfo (UNMIS).

Ni inshingano ACP Felly Bahizi yasimbuyeho umunya Ghana; Francis Yiribaare.

Umuhango wo guhererekanya ububasha hagati y’aba bombi wabereye ku cyicaro gikuru cya UNMISS giherereye mu murwa mukuru Juba, ku wa Gatatu, tariki ya 17 Kanama. Ni umuhango wari uyobowe na Komiseri wa Polisi y’umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’epfo, Madamu Christine Fossen wari kumwe na Komiseri Wungirije, Rajender Pal Upadhyaya.

Madam Fossen yasobanuriye Umuyobozi mushya ushinzwe ibikorwa ku miterere rusange y’akazi n’uko ubutumwa bw’umuryango w’Abibumbye buhagaze, amwifuriza kuzasohoza inshingano ze zo kureberera ibikorwa byose bya Polisi mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye.

ACP Rutagerura nk’uko urubuga rwa Polisi y’u Rwanda rwabitangaje, yavuze ko yakiriye neza inshingano yahawe agaragaza ko ari umwanya mwiza kuri we wo gutanga umusanzu mu guharanira amahoro, umutekano n’ituze ry’abaturage ba Sudani y’epfo.

Nyuma yaje kugirana inama ye ya mbere n’abashinzwe ibikorwa mu mashami agize Polisi y’umuryango w’abibumbye abasaba kubumbatira indangagaciro z’umuryango w’abibumbye no gukorera hamwe. Yabashimiye ubwitange bwabo n’uburyo bakorera ku ntego.

Muri iyo nama harebwe ku bikorwa by’ibanze n’uburyo bwo gucyemura ibibazo bibangamira iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa rya manda ya Polisi y’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’epfo.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa aza ku mwanya wa kane mu nzego z’ubuyobozi za Polisi y’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’epfo, nyuma ya Komiseri wa Polisi, Komiseri wungirije n’ushinzwe abakozi.

Mbere y’uko ahabwa izi nshingano muri Sudani y’epfo, ACP Rutagerura yari umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali (RPC).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *