Adam Johnson wakiniraga Sunderland yirukanwe ashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 15

Sangiza iyi nkuru

Umusore w’imyaka 28 y’amavuko ukomoka mu gihugu cy’ubwongereza Adam Johnson yirukanywe n’ubuyozi bw’ikipe ya Sunderland nta nteguza nyuma yo kuvugwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 18 y’amavuko bityo amasezerano ye akaba yateshejwe agaciro.
Mu gihe irushanwa rya Premier League rigikataje ndetse n’ikipe ya Sunderland yari igikomeje mu irushanwa, nibwo umukinnyi wayikiniraga yirukanwe nyuma yuko bimenyekanye ko yakoze imibonano mpuzabitsina n’umwana uri munsi y’imyaka 18 muri iki cyumweru ko bari basanzwe banagirana umubano wihariye.
jo
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri wa kane taliki ya11 Gashyantare 2016, umuyobozi w’ikipe ya Sunderland “Glum Sum Allardce” yemeje ko Adam Johnson yahagaritswe atakiri umwe mu bakinnyi b’iyo kipe .
Mu magambo ye, Sum Glum yagize ati: “Binyuze mu mucyo Johnson Adam ntakiri umukinnyi w’ikipe ya Sunderland n’ikimenyimenyi uyu munsi amasezerano yari afitanye n’ikipe ya Sunderland arangiriye aha.”
Si ibyo gusa kuko na kompanyi ya ADIDAS yamuhagarikiye amasezerano bari bafitanye, aho yamuteraga inkunga nk’umukinnyi watoranyijwe ngo ayamamaze.
Sa
Ku munsi w’ejo nibwo yari yagejejwe mu rukiko i Bradford akongera gusubizwayo kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Gashyantare 2016 ngo akomeze akurikiranwe abazwe byinshi ku cyaha ashinjwa, nyuma abone gufatirwa ibihano.
Uyu musore yagiye unyura mu makipe atandukanye dore ko yasinye amasezerano muri Sunderland muri Kanama 2012 atanzweho akayabo ka miliyoni 10 z’amayero, avuye muri Manchester City.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *