Addis:Ikiganiro hagati ya Perezida Kagame na Museveni cyitezweho ukuri ku mikorere ya RNC

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hari hashize igihe kinini ibihugu by’ u Rwanda na Uganda bitavuga rumwe , Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yagiranye  ikiganiro na Perezida Paul Kagame I Addis-Abeba kuri Sheraton Hotel kuwa 30 Mutarama 2018.
Abakurikiranira hafi  politiki yo mu karere batangiye kuvuga ko uyu mubonano hagati y’ aba baperezida babiri ushobora gutuma umwuka mwiza wongera kuboneka hagati ya Kigali na Kampala.
Ni nyuma yaho u Rwanda rwandikiye Uganda inyandiko ya diplomasi isaba ibisobanuro ku nkuru ivuga ko iki gihugu gifasha RNC mu kwinjiza impunzi mu gisirikare cyayo.
Iyi nkuru yo kuvana abana b’ impunzi z’ abanyarwanda mu nkambi no kubajyana muri RNC yavugaga ko bakurwaga mu nkambi ya Nakivale muri Uganda bagaca muri Tanzania, u Burundi bityo bakambukiranya na Repubulika iharanira demokrasi ya Congo aho bivugwa ko Kayumba Nyamwasa afite ikigo cy’ imyitozo I Murenge mu misozi miremire ya Minembwe.
Nubwo ibi byemezwe n’ amakuru anyuranye aturuka mu Karere, Kayumba Nyamwasa yakomeje kuvuga ko nta myitozo ya gisirikare arimo gukoresha ndetse akanavuga ko atagamije gutera u Rwanda.
Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga wa Uganda,  Patrick Mugoya yahise atangariza ChimpReports ko ibi u Rwanda rurega Uganda bizagenzurwa vuba na bwangu.

Yagize ati” Dukeneye kumva abayobozi bireba(bashinjwa gukorana na RNC) kugirango batange ibisobanuro bityo ukuri kugaragare”.
Ku ruhande rumwe, Leta ya Uganda yakomeje gushyira  Leta y’ u Rwanda mu majwi ivuga ko yabujije impunzi z’ abanyarwanda amahoro mu duce dutandukanye.
Ku rundi ruhande ruhande, u Rwanda narwo rwakomeje gutunga Uganda agatoki ruvuga ko  abaturage bayo mu batabwa muri yombi mu buryo bunyuranyije amategeko.
Hashize igihe gito nabwo Uganda yatunze u Rwanda agatoki irushinja gukorera ibikorwa by’ ubutasi ku butaka bwayo.
Mu gihe amata abyaye amavuta , abakuranira hafi ubucuruzi  bw’ u Rwanda na Uganda bemeza ko busanzwe bwinjiza miliyoni 200 y’ amadorari bemeza ko abaperezida bombi baganiriye neza bashobora kurengera iyi nyungu ifatiye runini ibihugu byombi.
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho

Umunyarwanda washimutiwe muri Uganda yavuze imibabaro yanyuzemo

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *