Adeline Rwigara yavuze ko afite gihamya y’abashimuse musaza we, Ben Rutabana

Sangiza iyi nkuru

Mukangemanyi Adeline avuga ko afite gihamya ko ibura rya musaza we, Benjamin Rutabana ryagizwemo uruhare n’abo mu ishyaka rya RNC, ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.

Amezi abiri ashize Ben aburiwe irengero. Kuva ku itariki 8 Nzeri 2019, nibwo umuryango we [Ben Rutabana] utongeye kumenya iby’amakuru ye ubwo yari yageze ku butaka bwa Uganda amaze iminsi Ine avuye aho aba mu Bubiligi.

Aganira na VOA, Adeline Rwigara yavuze ko kubera Imana bizeye ko musaza we azaboneka kandi ari muriza ndetse ko anafite gihamya y’abamushimuse.

Yagize ati “Amakuru mfite ni ay’uko ku bwo gufashwa n’Imana tuzamubona ari muzima, icya mbere ni Imana nizera, icya Kabiri abayobozi ba RNC bazi neza ko tuzi ko aribo bamufite, ubwo rero bashinzwe ubuzima bwe, barabushinzwe, nta cyabuza kuba ariho kuko navuganye nabo akibura, nandikiranye nabo”.

Yakomeje avuga ko ku itariki ya 3 Ukwakira 2019, yashatse nimero ya Kayumba Nyamwasa uyoboye RNC avugana na we amubaza aho musaza we aherereye.

Ati “Bose nashakishije nimero zabo ndababwira nti amaraso y’umuvandimwe wanjye agize icyo aba muzayabazwa, hagati aho numvise ko baba bari mu bintu by’iperereza ariko ni ikinamico barimo, nta na telefoni yo guhumuriza kuri njye cyane cyane ku mufasha we n’abana be, ku bavandimwe be bari hanze, inshuti ze za hafi,…Uko bigaragara gahunda nibo bayikoze ntabwo mbishidikanyaho”.

Adeline uhangayikishijwe na musaza we, ni umufasha w’umuherwe Rwigara Assinapaul wapfiriye mu Mujyi wa Kigali mu mpanuka y’ikamyo mu myaka ine ishize.

Ben Rutabana ubu ukomeje gushakishwa asanzwe ari komiseri muri RNC ushinzwe kongera ubushobozi muri RNC, Umuryango we uvuga ko yavuye aho yabaga mu Bubiligi ku itariki ya 4 Nzeli 2019, yerekeza i Kampala muri Uganda.

Uvuga ko ku itariki ya 5 y’uko kwezi ari bwo yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda, agakomeza kuvugana n’umugore we kugeza ku itariki ya 8 y’ukwa cyenda.

Inkuru bifitanye isano:

Ahabanza

Ahabanza

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Adeline Rwigara yavuze ko afite gihamya y’abashimuse musaza we, Ben Rutabana
    Uyu mukecuru yaragowe!. Uyu rwose nta Politiki azi. Ariko gushaka nabi no kubyara nabi nibyo bigiye kumuta ku gasi. Ese bmuhaye amahoro akava muri ibyo bya Politiki? Erega no kubaha umubyeyi nabyo ni ngombwa!. Nibareke yisazire neza, abagiye baragiye igisigaye nibareke kumuvangira bajya muri za Politiki zidafashije ngo bararwanya ubutegetsi. Akeneye gushyingira abana be hanyuma nabo bakazamuherekeza amahoro. Kuki batumva?????????? Ariko njye nshima abana be b’abahungu usanga biturije kuko bazi ikibi cyabaye mu Rwanda aricyo Jenoside yakorewe abatutsi. Uzumve bakome!. Bariya bazi ubwenge rwose, ikiriho ni ukwishakira ubuzima naho abajya gupigana muri za politi ntibabitayeho. Uzababaze ikindi!.

  2. Adeline Rwigara yavuze ko afite gihamya y’abashimuse musaza we, Ben Rutabana
    Uyu mukecuru yaragowe!. Uyu rwose nta Politiki azi. Ariko gushaka nabi no kubyara nabi nibyo bigiye kumuta ku gasi. Ese bmuhaye amahoro akava muri ibyo bya Politiki? Erega no kubaha umubyeyi nabyo ni ngombwa!. Nibareke yisazire neza, abagiye baragiye igisigaye nibareke kumuvangira bajya muri za Politiki zidafashije ngo bararwanya ubutegetsi. Akeneye gushyingira abana be hanyuma nabo bakazamuherekeza amahoro. Kuki batumva?????????? Ariko njye nshima abana be b’abahungu usanga biturije kuko bazi ikibi cyabaye mu Rwanda aricyo Jenoside yakorewe abatutsi. Uzumve bakome!. Bariya bazi ubwenge rwose, ikiriho ni ukwishakira ubuzima naho abajya gupigana muri za politi ntibabitayeho. Uzababaze ikindi!.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *