Bamwe mu ba Pasitoro bari barirukanwe na ADEPR ibashinja imyitwarire mibi ubu bamaze kugarururirwa icyubahiro n’ imbehe bari barambuwe.
Umuvugizi wa ADEPR w’ungirije, Rev.Tom Rwagasana mu kiganiro yagiranye na bwiza.com yemeje amakuru avuga ko bamwe mu ba Pasitoro bari baraharitswe ku nshingano zabo ubu bamaze kubabarirwa bagirirwa ikizere n’itorero .

Yakomeje avuga ko itorero ari nk’umubyeyi kandi rihora ryiteguye kugira imbazi bityo bikaba ari muri uru rwego bamwe mu Pasitoro basabye imbabazi ku bw’amakosa bari baragaragaweho bakamanurwa mu myanya ndetse bamwe bakamburwa zimwe mu nshingano bari bafite. Ati :”nyuma yo kuza bakavuga ko bemeye guca bugufi bagasaba imbazi twarababariye ubu nabizerwa nta kibazo na kimwe gihari.”
Muri 2012 nibwo mu itorero ADEPR habaye impinduka mu buyobozi, Rev. Past Usabwimana Samuel asimburwa na Rev.Past Sibomana Jean wungirijwe na Tom Rwagasana, izi mpinduka nizo zatangiye inkubiri y’amakimbirane no kutumvikana ari nabyo byaviriyemo abashumba n’abandi bayoboke kwicazwa ku gatebe imburagihe abandi bahantanurwa mu ntera byanatumye bamwe bahinduka baba abarakare mu itorero bitewe n’impinduka z’abagezeho.
Aba ba Pasitoro ba ADEPR bagiye birukanwa mu myanya bari barimo bagasimburwa, abandi bakamanurwa mu ntera,iki kikaba ari kimwe mu bibabazo byagiye bitera kutavugwaho rumwe bitewe nizo mpinduka zabaga zibaye.
Bamwe mu bayoboraga indembo n’amaparuwasi bari mu bamanuwe mu cyubahiro bari bafite baracyamburwa bidasize n’agashahara kari gatubutse babonaga ibi bikaba byaragiye bikurura intambara zitandukanye.
Icyari gitangaje ni uko na bamwe mu baharaniye impinduka bahawe imyanya myiza ariko bidaciye kabiri barabyamburwa basubizwa ku gatebe nk’uko byari byarabagendekeye ku buyobozi bwa Rev.Usabwimana Samuel, icyo gihe birukanwa bakaba barashinjwaga kutubaha ubuyozi no kumena amabanga y’itorero.
Bamwe mu bagaruriwe ikizere nyuma yo kwiyunga n’ubuyobozi bukuru bw’itorero
1.Rev.Mutaganzwa Viateur

Uyu bivugwa ko yasabye imbabazi ndetse yamaze no kubabarirwa n’abayobozi b’itorero. akaba ari n’umwe mu binjiranye n’ubuyobozi bushya muri 2012 bwari bugiyeho bwa Rev.Jean Sibomana ahita aba umunyamabanga mukuru w’itorero, hadaciye kabiri nawe yahise yegura kuri uyu mwanya avuga ko atemera imikorere y’abo bakoranaga, icyo gihe abayobozi be bakaba baravugaga ko yashyize itorero ku Karubanda ndetse atubahaga abamukuriye.
2 . Rukundo Octave:

Yari umuyobozi w’umudugudu kuri paruwasi ADEPR-Kacyiru akaba ari nawe wari uyoboye abantu 10 bigeze kwandikira umukuru w’igihugu bamusaba kubafasha gukemura ibibazo biri mu itorero ADEPR.
Iyo baruwa ikaba yaramukozeho yirukanwa ku bu pasiteri we na bagenzi be 10, barimo Past Karenzi Evaliste, Past Damascene wabarizwaga i Cyangugu-Nkanka, Past Nzamara Andree, Ev Mutangana Emmanuel (Bugesera), Diyakoni Emmanuel Mberabahizi wari umwarimu muri ULK, Diyakoni Nkurangwa Theogene (Gatenga),…bikaba bivugwa ko nawe yasabye imbabazi kandi akazihabwa ,gusa hakaba hakibazwa niba nabo bari kumwe barahawe imbabazi n’itorero.
3.Evangeliste Birahagwa Jenvier:

Nawe ni umwe mu baharaniye impinduka mu buyobozi bwa ADEPR ahabwa kuba umwarimu (Evangeliste) ashyirwa no mu nama nkuru y’ubutegetsi ya ADEPR, ariko nyuma y’igihe yaje kwirukanwa,ubu biravugwa ko yamaze kugaruka ndetse amaze iminsi agaragara ari kumwe n’abayobozi bakuru ba ADEPR mu gihe hari hashize igihe afatwa nk’umukirisito usanzwe ndetse atakandagira no ku ruhimbi.

4.Rev Past Karurangwa Edouard (General):
Â

Ni umwe mu baharaniye impinduka zo gukuraho Rev.Usabwimana Samuel icyo gihe agororerwa kuyobora akarere ka Gasabo, ntibyaciye kabiri nawe yakubiswe umweyo avanwa kuri urwo rwego bivugwa ko yazize kutubaha abamuyobora yahise ajyanwa mu Busanza aho atafatwaga byibura nk’umuyobozi w’umudugudu,uyu nawe yasabye imbabazi bikaba bivugwa ko yamaze kugarurirwa ikizere kuko asigaye aba hafi y’ubuyozi bukuru bw’itorero bigaragara ko yaba yaragarutse.

2.Rev Past Kayijamahe Jean:
Yari umuyobozi w’ururembo rw’Amajyepfo nawe yashyizwe ku gatebe bivugwa ko yari yazize imyitwarire itari myiza, kuba yari umuyobozi w’intara akajyanwa kuba umuyobozi w’umudugudu mu ntara y’Uburasirazuba benshi byabateye agahinda ndetse banabifata nko kumwicaza,uyu nawe yamaze kubabarirwa bivugwa ko yaba agiye gusubizwa inkindi.

Ikijyanye n’imyanya aba ba Pasitoro bahozemo ngo nacyo kiracyatekerezwaho ngo kuko muri ADEPR uko byubatswe ntawe ugira umwanya we ahubwo harebwa ubushozi bwa buri muntu n’icyo yakungura itorero.
N’ubwo bimeze gutyo haracyari bamwe mu bakuwe mu myanya bataragaruka ariko umuvugizi wa ADEPR wungirije yavuze ko nabo bakwiye kugaruka bagaca bugufi bakababarirwa bagasubira mu mirimo bahozemo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga@bwiza.com


