Chorale Havilah na Chorale Silowamu zashimwe n’abayobozi bi itorero rya ADEPR kuba zibaye mu zambere zimaze gutanga amafaranga y’umusanzu zaciwe kugirango hubakwe Hotel Dove iri ku Gisozi.
Rev.Pastor Bagira Danah J.Bosco umuyobozi wa Paruwasi ya Gasave yavuze ko bishimira uko igikorwa cyo gutanga umusanzu wo kubaka Hotel Dove kiri kugenda nubwo hagiye habaho urucantege ariko bakomeje gukora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi byatangajwe ubwo Chorale Havilah yo kumudugudu wa Akumukenye yamaze guhindura izina ryayo igahita inahigura umuhigo w’amafaranga asaga million 1.600.000 yari yasabwe gutanga mu rwego rwo gutangirana imihigo mishya.
Ku cyumweru tariki ya 31 Nyakanga 2016 kandi Chorale Silowamu nayo yo ku kumukenye yatanze asaga million 2.000.000,ndetse n’umudugudu wa Ntora w’icyongereza nawo warangije umuhigo wawo wa million 2.500.000,aba bose bakaba baje bakurikira Chorale Gasave yarangije kuyatanga ku ikubitiro.

Rev.Aimable Nkuranga washyikirijwe aya mafaranga yashimye aya Makorale akomeje gukora ibi bikorwa biteza imbere itorero ryabo kandi abibutsa ko ibyo bakora baba bikorera banihesha ishema ko badakwiye gucibwa intege nikintu icyaricyo cyose.

Pastor Nitanga Salton Umuyobozi wishami ry’Ivugabutumwa n’ubuzima bw’Itorero muri ADEPR mu kiganiro yagira na bwiza.com yavuze ko bishimira ibikorwa byiza byo kubaka Itorero bikomeje gukorwa n’Amakorale atandukanye ndetse n’Abakirisito ba ADEPR muri rusange bafite umutima wo gukorera Imana bihesha ishema no kwitorero ryabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati: abamaze gukorera Imana batanga umusanzu wo kubaka inyubako z’Itorero Imana ibahe umugisha,bakomerezaho ntibatezuke kumurimo w’Imana,nubwo muri Kigali byatinze kubera kubanza kwigisha no gusobanura,ariko bamaze kubyumva neza niba hari nabatarabyumva tuzabasobanurira. Igishimishije nuko korali,imidugudu na Paruwasi zimwe bamaze guhigura ibyo bemeye. Iyi mirimo myiza Imana izayibahembera.

Umushumba wa Paruwasi ya Gasave yavuze ko bifuza kurangiza mbere yabandi bose kugirango aribo bazegukana igikombe cyuko bitwaye neza mu mujyi wa Kigali,aho yakomeje yibutsa Abakirisito b’itorero ayoboye ko inshingano zabo ari kumvira abayobozi bagafatanyiriza hamwe mu gukorera Imana n’itorero ryabo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga@bwiza.com


