Abafashamyumvire (abajyanama) bibumbiye mu matsinda yo kugurizanya bagiye guhabwa amagare n’itorero rya ADEPR mu rwego rwo kugirango basohoze inshingano zabo.
Mu rwego rwo kugumya gukora ibikorwa bifasha abaturage kwiteza imbere, ADEPR igiye gutanga amagare nk’inkunga mu ntara n’uturere 30 tugize igihugu, aho aya magare azahabwa abitwa abafashamyumvire (abajyanama) mu bijyanye n’iterambere mu matsinda 5500 yo kuguriza no kugurizanya yashinzwe kandi akanakurikiranwa na ADEPR.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye na Rev.Pastor Salton Niyitanga, umuyobozi ishinzwe ubuzima bw’itorere, itangazamakuru n’amahugurwa, yavuze ko aya magare azatangwa muri uku kwezi kwa mbere 2017, agashyikirizwa abafashamyumvire babarizwa mu matsinda yo kwizigamira ari mu turere n’intara zose z’u Rwanda.

Akomeza avuga ko bazahabwa amagare 139 azafasha abafashamyumvire mu ngendo zo gukurikirana amatsinda yo kubitsa no kugurizanya. Ibi bikaba biri muri gahunda y’itorero rya ADEPR ku kwita ku matsinda kugirango atere imbere, kandi yiyongere kuko ni bimwe mu bifasha abaturage gutera imbere kimwe n’abanyetorero.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mwaka ushize wa 2016 itorero rya ADEPR ryakoze ibikorwa bitandukanye bifasha igihugu mu kwigisha no kuzamura imirebeho y’abaturage birimo kuba ryarageze ku masomero yo gusoma no kwandika agera ku 3018, ibigo by’imyuga 57 bifasha abarangije kwiga gusoma no kwandika, gushyiraho uturima tw’igikoni 4050, inka 156, ingurube 252, ihene 883 byahawe abatishoboye.
Abana 19878 batishoboye basubijwe mu ishuri, abaturage 26.464 bafashijwe kubona ubwisungane mu kwivuza, imiryango 364 y’abarokotse jenoside yubakiwe inzu, yafashije guca nyakatsi yo ku buriri itanga matola 198, amatsinda y’abagore yongerewe ubushobozi agurirwa imirima ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ahwanye na 6.600.000.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranganga @bwiza.com


