Korali shaloom yo muri ADEPR Nyarugenge, yakoze igitaramo kitabirwa n’abantu benshi kugera n’aho bamwe batashye batagize amahirwe yo kwinjira kubera imyanya yari yashize ntaho banabona ho guhagarara, gusa ngo cyabasigiye isomo ryiza ko Imana ibari inyuma.
Iki gitaramo cyabaye ku cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2017, muri Kigali Serena Hotel, kitabirwa n’imbaga y’abakunzi babo, ariko bamwe ntibagize amahirwe yo kugikurikira kuko imyanya yabaye mike.
Umwe mu baganiriye na Bwiza.com, utarabashije kwinjira muri iki gitaramo, yavuze ko ababajwe no kuba atashye atarebye Korali Shaloom n’abandi bahanzi , ariko na none anezezwa n’uko kibaye isomo ku zindi korali.
Ati: “ibi ntibihagije, dukeneye amakonseri, kera mu myaka ya 2003 na 2005 aho wasanga nta muntu ushobora kugira inyota yo kumva indirimbo, none ubu Konseri zabaye nkeya ni nayo mpamvu ubona iyo ibaye nkaha tubyigana bamwe tugataha tutarebye, bibe isomo ku zindi korali”.
Perezida wa korali Shaloom, Bwanakweli Richard, yatangarije Bwiza.com ko igitaramo bakoze cyabahaye isomo ryiza, kibereka ejo heza ha korali yabo.
Agira ati “Igitaramo cyacu cyaduhaye isomo, ni isomo ryiza ryo gutekereza ko imbere ari heza, iyo abantu bashyigikiwe n’Imana, abantu bayo ntibabura kubagana bakumva ubutumwa bwiza”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomeje avuga ko batunguwe n’imbaga y’abantu bari bitabiriye iki gitaramo, ati “ ubundi ririya hema ryo muri Serena ryakira abantu bari hagati y’ibihumbi bibiri na 2500, ariko twe babaye benshi, twakiriye ababarirwa hagati ya 3500 na 5000, nta muntu twishyuje kuko tugitegura ntabwo ari ubutunzi twari tugamije, twifuzaga gutambutsa ubutumwa bwiza”.
Richard avuga ko bibakundiye bategura ikindi gitaramo vuba cyo kumurika album video, ko cyaba muri uyu mwaka cyangwa utaha.
Iki gitaramo cyahuriwemo na za korali zitandukanye n’abahanzi bakomeye, bafite amateka mu ruhando rw’umuziki wo guhimbaza no kuramya Imana, barimo Alex Dusabe, Dominic Ashimwe,…
Mu mwaka wa 1983 nibwo iyi korali yavutse ari iy’abana, nyuma yaje kuba iy’urubyiruko yitwa ‘Umunezero’, nyuma yaje kuba iy’abantu b’ingeri zose yitwa ‘Chorale Shaloom” ikaba igizwe n’abaririmbyi basaga 80.




Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga/Bwiza.com


