ADEPR Nyarugenge bibutse abazize Jenoside- REBA AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994, Itorero ry’abapantecote mu Rwanda (ADEPR) muri Paruwasi ya Nyarugenge ururembo rw’umujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Mata 2016, bibutse abazize Jenoside, umuhango watangijwe n’ijoro ryo kwibuka ryabaye kuri uyu wa gatanu.
Mbere ya saa sita abayobozi baherekejwe n’abandi bakiristo babanje kujya kunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.
S1
Ku isaha ya saa saba n’igice (13:30) nibwo Abakiristo biri torero n’abandi baturage, barangajwe imbere n’abayobozi bakuru b’iri torero mu rwego rw’igihugu no mu zindi nzego ndetse n’abandi bayobozi mu nzego za Leta, bakoze urugendo rwo kwibuka, guturuka kuri ADEPR/Muhima rukongera gusorezwa aho ari naho habereye uwo muhango.
S6
Mu gusoza urwo rugendo rwo kwibuka, abayobozi bashyize indabyo ahari amazina y’Abatutsi 101 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi babarizwaga muri iyi Paruwasi ADEPR ya Nyarugenge.
S10
Bamwe mu bakiristo bacitse ku icumu rya Jenoside, bavuga ko bahungiraga mu nsengero bumva ko ari ahantu hadasanzwe (mu nzu y’Imana) Abicanyi batatinyuka ngo baze kuhicira abantu, ko batunguwe no kubona Interahamwe zihigabiza zikiciramo abatagira ingano.

S12
Rev Past Jean Sibomana n’umufasha we ubwo bashyiraga indabo ku rwibutso

M.Florence wabanje guhungira mu rusengero ku Muhima tariki ya 7 Mata 1994, yagize ati: “Twumvaga imiborogo, tukumva induru hanze ariko tukumva ko ntawatinyuka inzu y’Imana, Interahamwe zarazaga zigakubita icyuki zikagenda…twe twibwiraga ko ariko bizahora,…”.
fofo
Florence ubwo yatangaga ubuhamya bw’ubuzima yabayemo muri jenoside yakorewe Abatutsi

Yakomeje avuga ko ku wa 13 Mata 1994, aribwo Interahamwe zabasanze mu rusengero bamwe zirabica, bamwe zikajaya zibicira imbere mu rusengero abandi zibasohora hanze zibavangura zigendeye ku moko yagaragaraga ku ndangamuntu, uwo basangaga ari Umututsi zigahita zimwica.
S16
Past. Sylvestre Karangwa, umuyobozi wa paruwasi ADEPR Nyarugenge yatangaje ko iyi ari inshuro ya 2 bibuka by’ umwihariko nk’abakiristo ba ADEPR paruwasi ya Nyarugenge abazize jenoside yakorewe abatutsi ubu bibukwa ku nshuro ya 22, kandi ko bafite gahunda izajya ihoraho buri mwaka yo kwibuka.
Imidugudu 7 igize Paruwasi ya Nyarugenge, ngo ubuyobozi bwa ADEPR muri iyi paruwasi igizwe niyi midugudu bufata mu mugongo abarokotse jenoside butangira bamwe batishoboye ubwishingizi mu kwivuza, ndetse bakaba bagiye kubakira umwe inzu izabatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 5 bitarenze mu kwa 7.
S17
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyarugenge, yaboneyeho gusaba Abakiristo ba Nyarugenge ndetse n’abandi Banyarwanda bose muri rusange, kwirinda ndetse no kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside, by’umwihariko ko kuva ku wa 7-14 Mata uyu mwaka mu cyumweru cy’icyunamo hagaragaye ibikorwa 12 by’ingengabitekerezo ya jenoside, bityo akaba asaba buri wese gukoresha imbaraga afite kugirango ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda irandurwe burundu.
S18
Rev Past Jean Sibomana

Ibi kandi byongeye gushimangirwa na Rev Past Jean Sibomana, umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda, aho yasabye abakiristo ba ADEPR kwirinda no kugendera kure ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati: “Bakiristo rero ba Pentecote mu Rwanda, niyo mpamvu tubasaba ngo mbere yo kugira icyo uvuga banza ukarage ururimi rwawe wumve ko ibyo ugiye kuvuga bitari bukomeretse mugenzi wawe”.
S115
Umubyeyi watangaga ubuhamya avuga uburyo uwo musore we yonkejwe n’uwo mukecuru mu gihe we yahigwaga

Yakomeje avuga ko hari abantu benshi bafite ibikomere batewe na Jenoside, ko ariyo mpamvu hakwirindwa ikintu icyo ari cyo cyose cyasubiza abanyarwanda mu icuraburindi, ati: “imbuto zacu nziza,imyumvire yacu tubitoze n’abandi”.
Yasoje ahumuriza buri umwe wese, ndetse anashimira Imana yakoresheje intwari za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside, ubu hakaba hakiriho ababasha guhagarara imbere y’abantu bagatanga ubuhamya bw’ibyo baciyemo muri icyo gihe cy’icuraburindi.
ANDI MAFOTO:
S13 S11
????????????????????????????????????
S4
S9 S8 S7
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook
no kuri twitter

Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *