Bwiza.com irabagezaho uburyo Pastor Modeste ubarizwa mu itorero rya ADEPR akaba avugwaho ubusambanyi no gutwara abagore babandi, aho guca bugufi ngo asabe imbabazi agafata ibyaha bye akabisiga abayobozi b’itorero mu rwego rwo kuyobya uburari ngo ahinduke umwere.

Pastor Modeste yakiriwe mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Kimuhurura hagati y’umwaka wa 1996 na 1997 akubutse mu gihugu cya Congo Kinshasa,kuva icyo gihe akimara kwakirwa yatangiye intambara zishingiye mukwirwanaho ku makosa ye n’ubuhamya bwe butari bwiza aho yagendaga yigira nyoni nyinshi ndetse agatera ubwoba bamwe ngo hatagira ugaragaza ibihabanye n’imyemere ya Gishumba n’iy’itorero yabaga yakoze .
Kuri ubu hari nkundura yibi bibazo iriho ivuga ko Modeste yahagaritswe kukazi nyuma yuko bivugwa ko akazi kari karangiye bitryo nawe agahagarara, ariko Pastor Modeste abyita ko yaba yarirukanwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’itorero avuga ko bamwanga ndetse ari akagambane yakorewe.

Bamwe mu bazi Modeste bavuga ko itorero ryadebetse cyane rirakabya kuko ubundi Modeste atarakwiye kubona na kazi na kamwe mu itorero hagendewe kubuhamya bwe n’imyitwarire ye.Umwe mu ba Pastor witwa Rudoviko (ryahinduwe)wakoranye nawe yavuze ko ahantu hose yakoreye atigeze yera imbuto nziza kuko yasize ahasenye bitewe n’imbuto mbi, ahenshi yagiye avugwaho ubusambanyi bukabije mubo yayoboraga.
Ati :”Modeste ndamuzi twarabanye rwose ni umupagani,ahubwo iri torero harabo rikomorera nabo rikubita kuko ubundi kera niyo umukirisito yatukanaga cyangwa akambura mugenzi we amafaranga niyo yaba ari make nk’igihumbi yarahagarikwaga kugeza igihe yisubiyeho,ariko uyu mugabo we wagirango yahubitse abayobozi b’itorero kugeza naho abasebya ndetse”. akanabatuka.

Mu kiganiro na Radio amezing Pastor Modeste akaba avuga ko ntacyo yavuga usibye ko ategereje ko hazaba umuhuza n’abayobozi bakuru b’itorero,kandi ko nibatagira ibyo bumvikana bazagana inkiko,ngo we icyo yifuza ari ugutandukana n’umukoresha ariko ntawe uteze kumwirukana mu muryango(ADEPR).

Pastor Viateur Ruzibiza ushinzwe itangazamakuru muri ADEPR we avuga ko Pastor Modeste atigeze yangwa n’abayobozi nkuko abivugwa,ahubwo bagiye bamurwaza inshuro nyinshi, nkaho yagiye aregwa ibyaha bitandukanye birimo gutwara abagore babandi ,ubusambanyi mubo yayoboraga.
byaje kuviramo Chorale y’urubyiruko yo k’umudugudu wa Kabagari gukwirakwiramo ikintu cy’ubusambanyi kikazana ubuhenebere kuri uyu mudugudu mbere wari ufite ububyutse,aho uyu mudugudu atazibagirwa amabi yamuranze bitewe na Pastor Modeste.
Iyi baruwa igaragaza uburyo umugabo Ushindi yarenga nyuma yo gutwarirwa umugore na Pastor Modeste

Umuyobozi wiyi Chorale witwa Safarri we ngo ntiyaje guhirwa nayo manyanga bakoreraga mu murimo w’Imana kuko yaje gukatirwa imyaka 25 azize gutera abakobwa amada no kuzibakuriramo mugihe Modeste ariwe wari umushyikiye cyane ko ari nawe wari umuyobozi waho,bikavugwa ko iyo inzego z’umutekano zitaba hafi ngo zikumire ibintu byari bigeze irudubi mu mudugudu wa Kabagari ADEPR.
Pastor Viateur yakomeje avuga ko itorero ry’ADEPR ryamubereye umubyeyi n’umuvandimwe ntiyabiha agaciro ahubwo akomeza imyitwarire ye mibi yo kujya mu ngeso z’ubusambanyi no gusebya no guharabika abayobozi b’itorero kugirango hatagarazwa ubuhamya bwe bubi bunyuranyije n’imyemerere ndetse n’indangagaciro z’itorero .ibi kandi yabigeretseho guta umugore we Mukajambo Thaciana bari barashakanye babyarana abana 9 arangije ajya gusezerena nundi murindi torero kumugaragaro kandi ari Pastor ubarizwa muri ADEPR.
Muri 2005 Ubuyobozi bukuru bwasabye ko akurikiranwa kubyo yaregwaga

Bimwe mu byaha Modeste Yagiye ashinjwa n’abantu
1.Bivugwa ko yatwaye umugore witwa Mama Didie amukura mu rugo rwe mu Rugando amutanya n’umugabo we,aha ni naho yayise yirukana umugore we
2.Mu Kabagari yavuzweho gusambanira mu biro by’umudugudu yayoboraga icyo gihe bagiye bamurega muri Paruwasi no mururembo bagaragaza imyitwarire mibi ndetse bigera naho abayobozi bakuru bamwiyama baza no kumuhagarika
3.Yirukaniye umugore we mu Rugando mu nzu yari yarakodesheje yuwitwa Nyandwi Gilbert bivugwa ko yamutaye mu inzu yubukode ahita acamo abana ibice bibiri ababwira ko abashaka kwiga bamukurikira kuva ubwo umuryango uba ucitsemo ibice.
4.Bivugwa ko Yateye inda umukobwa igihe yari Burugumesitiri wa Butamwa wungirije kandi ari Pastor
5.Muri 2005 yatwaye umugore w’umugabo Ushindi Christophe witwa Alice arangije afugisha umugabo we kuri Police ya Remera, uwo mugore yambuye uyu umugabo nyuma yaje kumushyingira undi mugabo nawe amugurururiye ngo kuko yari yamuteye inda.
6.Avugwaho kurya amafaranga 7.000.000 yari yaragenewe inyubako aho yabazwaga n’inama nyobozi imikoreshereze yayo aho kubasubiza agahita abahagarika abandi akabahimbira ibyaha batakoze mu rwego rwo kubacecekesha.
Ubutaha bwiza.com izabagezaho ipfundo ry’ibituma Modeste arwana cyane kandi aziko ntako atagizwe n’ubuyobozi bw’itorero dore ko bo bavuga ko mubantu ADEPR yarwaje mu buryo bushoboka ari Pastor Modeste.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyimva Philippe@bwiza.com


