ADEPR:Past Modeste uvuga ko yakuyeho Rev.Samuel ese azabasha gukuraho Bishop Tom nkuko abivuga?

Sangiza iyi nkuru

Pastor Modeste Uwabimfura umubyeyi w’abana 9 n’abagore 2 ariko akaba yarataye uwa 1 babyaranye abana 9,ubu yarahiriye gukuraho ubuyobozi bukuru bw’itorero rya ADEPR buyobowe na Bishop Sibomana ndetse Bishop Tom Rwagasana.
ADEPR
Pastor Modeste wari usanzwe ari umukozi wa ADEPR ubu akaba yarahagaritswe kuko akazi yakoragamo umushinga wako warangiye agahabwa ibaruwa imusezerera ubu yamaze kwemeza ko abamwirukanye nawe agiye gushaka uburyo abakuraho kuko ari nawe wabashyizeho amaze gukuraho Rev Usabwimana Samuel.

mo3
Pastor Modeste aha yari mubarwanyaga Usabwimana Sanuel

Pastor Modeste yatangarije itangazamakuru ko yabonye urwandiko rumusezerera ruvuye mu buyobozi bukuru bw’ADEPR rumubwira ko amasezerano yari afite yarangiye ndetse n’umushinga yakoragamo ukaba wararangiye.
Ati :”nararubonye ariko njye sindi umukozi w’umushinga kuko nahemberwaga ibyo nakoze kandi ndakwanga ntivamo ndagukunda,ubu njye ingamba mfite nuko ntandukana nabariya bagabo(Abayobozi bakuru b’Itorero) muburyo bw’akazi ariko muburyo bw’umuryango(ADEPR) turikumwe kuko ADEPR siyabo niyacu twese”.
mo
numwe mu ba Pastor bagiye bagaragaza kuba mu mubiri Pastor Modeste ngo bitewe n’intambara ze za hato nahato kuko niyo yaba ari mubyaha yabifatiwemo ntaca bugufi,aha byitabajwe inzego z’ubuyobozi igihe yabaga ahanganye n’Ubuyobozi bwa Usabwimana Samuel


Pastor Modeste avuga ko yiteguye kugaragaza amafaranga yose yariwe ndetse n’amakosa y’Abayobozi bakuru b’ADEPR yiteguye kubishyira kumugaragaro kandi ko aribo bamwiteje ngo kuko umunsi Rev.Samuel amwirukana aribwo yatangiye kumurwanya imyaka 8 yose kugeza amukuyeho akabashyiraho, none nabo bakaba bariye bagahaga akaba aribyo bitumye nawe agiye kubarwanya ndetse agashyira hanze ibyabo byose.
bikaba bivugwako ibi uyu mu Pastor avuga bimeze nk’amatakirangohi no gukanga abayobozi be kugirango hatarebwa amakosa ye yakomeje kurebererwa kugeza uyu munsi akaba akitwa Pastor nyamara imikorere ye n’ubuhamya bishingirwaho n’Itorero abarizwamo bikaba bitabimwemerera kuguma munshingano.
Ikindi nuko uyu mu Pastor Modeste yabaye Burugumesitiri wungirije wa Komine ya Butanwa akaba yarayoboye umudugudu wa ADEPR Kabagari aza kuvugwaho ubusambanyi mu bo yayoboraga bituma yirukanwa na Rev.Usabwimana Samuel ashinjwa imyitwarire mibi ndetse no kutera imbuto mubo yayoboraga.
Uyu mu Pastor kandi yavuzweho gutwara abagore babandi nkuko bigaragara mu ibaruwa dufitiye kopi(Copy) kandi yari yaratswe inshingano y’ubu Pastor muri 2006 aza kubusubizwa mu 2013,muri 2005 uyu mu Pastor yavuzweho kurya amafaranga y’inyubako 7.000.000 k’umudugudu wa ADEPR Kabagari icyo bibabaza Abakirisito bagera naho bandikira ubuyobozi bukuru basaba kurenganurwa kuko ngo icyo gihe uwavugaga wese yaramuhagarikaga ari nabyo byatumye yakwa inshingano ze nku byavuzwe haruguru.
mode 2
Ubwo Pastor Modeste yasezeranaga n’umugore we wa 2

Kuri ubu akaba ari umwe mu ba Pasiteri bizwi ko atunze abagore babiri kandi bose bariho kuko uwa 1 bafitanye abana 9 bivugwa ko yamutaye uwa kabiri we bakoze ubukwe Tariki ya 13 z’ukwa 3/2016 azezeranira murindi torero. hakaba hibazwa impamvu uyu mu Pastor yaba ataratswe inshingano mu gihe hari n’abandi bagiye babeshyerwa (ntagihamya)ihari yuko bakoze ibyaha cyangwa bafite bagore bagiye bakwa inshingano za gishumba.
bwiza.com ikaba izagumya gutohoza inkuru icukumbuye………

Nsengiyumva Philippe@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *