20260319_084620

ADEPR yambuye ubushumba 35 baregwa Jenoside

Sangiza iyi nkuru

ADEPR yatangaje ko yambuye abantu 35 inshingano za gishumba n’iz’umubwirizabutumwa, nyuma yo guhamywa n’inkiko icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 18 Werurwe 2026, gishingiye ku myanzuro y’Inama Nkuru y’Abashumba ba ADEPR yateranye inshuro ebyiri mu 2025 no mu 2026, isuzuma ibijyanye n’abari bafite inshingano z’itorero ariko barahamwe n’ibyaha bya Jenoside.

Ubuyobozi bw’itorero bwamenyesheje abakirisitu ko abo bantu bose bakuwe ku nshingano zabo burundu, bitewe n’ibyaha byabagaragayeho.

Ku rutonde rwashyizwe hanze, hagaragaraho amakuru arambuye kuri buri muntu, arimo amazina ye, inshingano yari afite mu gihe cya Jenoside, aho yakoreraga, ndetse n’aho aherereye ubu.

Muri abo harimo bamwe bafungiwe mu magororero atandukanye mu Rwanda, abandi bari mu bihugu byo hanze nk’u Bubiligi, Uganda, Malawi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Hari n’abakatiwe burundu n’inkiko, ndetse n’abatorotse ubutabera cyangwa aho baherereye hatazwi neza.

Icyo cyemezo kigaragaza ko itorero ryiyemeje gukomeza guharanira ukuri n’ubutabera, no gukura ku nshingano abagaragayeho ibyaha bikomeye nk’icya Jenoside.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *