Umutoza Mohammed Adil Erradi w’ikipe ya APR FC, yatangaje ko nta masezerano afitanye n’iyi kipe ko ahubwo akorera ku mahame agendanye n’intego z’iyi kipe; bityo ko izi ntego nizigerwaho azagenda.
Uyu munya-Maroc yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru, nyuma y’umukino ubanza wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro APR FC yatsinzemo Marines FC ibitego 2-0.
Ibitego byombi byatsinzwe na Kwitonda Alain ‘Bacca’ ni byo byafashije iyi kipe gutsinda Marines yari yayakiriye kuri Stade Umuganda i Rubavu ejo ku wa Gatatu.
Nyuma y’umukino umutoza Adil yabajijwe ku hazaza he, nyuma y’uko umuyobozi mukuru wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga atangaje ko hari amakipe yiganjemo ayo mu bihugu bya Maroc na Qatar yifuza uriya mutoza uri gusatira umusozo w’amasezerano ye; ibishimangira ko ari mu nzira zo gutandukana na APR FC.
Adil yavuze ko nta masezeserano afitanye n’iriya kipe y’Ingabo z’Igihugu, ko ahubwo bafitanye amahame ngenderwaho kugira ngo bagere ku ntego bihaye.
Yagize ati: “Icya mbere mfite abana, na mbere y’uko nza muri APR FC nari mfite abana. Umwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu abankeneye bahora bahari ku mutoza Adil, gusa njyewe na APR FC nta masezerano ahari; njyewe na APR FC hari amahame ngenderwaho.”
“Murabyumva ibyo Gen Mubarakh yavuze, umutoza Adil nta masezerano afitanye na APR FC. Hari amahame ngenderwaho hamwe na APR, hari intego ireba njyewe, ubuyobozi hamwe n’abakinnyi, iyi ntego nigerwaho nzava muri APR FC.”
Adil uri gusoza umwaka wa gatatu nk’umutoza wa APR FC, yabashije kuyihesha ibikombe bibiri bya shampiyona byikurikiranya byombi yatwaye adatsinzwe, ndetse anashyiraho agahigo ko kumara imikino 50 yikurikiranya adatsinzwe.
Hari amakuru avuga ko naramuka asoje amasezerano ye azahita atandukana n’iriya kipe y’Ingabo z’igihugu.


