Mu iherezo ryâIntambara ya Kabiri yâIsi, tariki ya 30 Mata 1945 ni bwo umunyagitugu nâumwicanyi ruharwa, Adolf Hitler yiyahuye nyuma yo kubona urugamba yatangije rumutsinze, abo yishingikirizaga bamuteye umugongo, abandi bapfuye.
Adolf Hitler yibonaga nkâUmwami wâIsi byâumwihariko umugabane wâi Burayi, yishingikirije igisirikare cye cyari gikomeye cyane ndetse aterwa akanyabugabo na Benito Musollini, undi munyagitugu wabaye Minisitiri wâIntebe wâu Butaliyani.
Ubutware bwâigitugu bwe bwagaragariye mu bugome mu gutanga ibihano ku batarubahirizaga amategeko yâigihugu ndetse no muri jenoside yiswe âThe Holocaustâ cyangwa âShoahâ abayoboke b’ishyaka rye rya Nazi ryakoreye Abayahudi ku mugabane wâu Burayi, abarenga miliyoni 6 baricwa.
Yatangije intambara ya kabiri yâIsi, abanzi bamubana benshi
Ashoza intambara
Hitler yatangije urugamba muri Pologne tariki ya 1 Nzeri 1939, ruba itangiriro ryâIntambara ya Kabiri yâIsi. Ni nyuma yâinama zâibanga yari amaze igihe ari gukorera mu murwa mukuru wâu Budage, Berlin ari kumwe nâabakomeye nka Konrad Henlein wari uyoboye ishyaka rya Sudeten ryari rigizwe nâabo mu bwoko bwa âSudetenâ.
Uyu atera Pologne yari agambiriye gushotora u Bwongereza yafataga nkâUmwanzi wâu Budage ukomeye, yizeye ko butazuyaza gusubiza. Ntibyatinze kuko tariki ya 3 Nzeri, u Bwongereza nâu Bufaransa byatangaje ko bigiye guhangana byeruye nâu Budage, ingabo zâUbumwe bwâAbasoviyete nazo zinjira mu rugamba, bose umwanzi barwanya ari Hitler.
Aba banzi ntabwo bateye ubwoba Hitler, ahubwo yakomeje kubagabaho ibitero, yinjira muri za Danmark, Norvege, afata ibihugu nka Luxemburg, u Buholandi ndetse nâu Bubiligi. Icyo gihe Benito Musollini yabonye u Budage bugaragaza imbaraga zidasanzwe, ahitamo kwifatanya na Hitler.
Urugamba rwakomeje kwambikana hagati yâabanzi bâimpande ebyiri, bigera tariki ya 27 Nzeri 1940, ubwo u Budage bwahuzaga amaboko nâu Buyapani bwari buyobowe na Saburo Kurusu. Nyuma Bulgaria, Hongria na Romania nabyo byihuza nâiki gihugu, biba itsinda rimwe rishyitse.
Ingabo zihuriye muri iri tsinda ryâibihugu zagiye zigaba ibitero ku banzi barimo u Bufaransa, u Bwongereza ndetse nâUbumwe bwâAbasoviyete, bigera aho u Buyapani bushotora nâAmerika (inshuti yâu Bwongereza), bugaba igitero ku birindiro byâingabo zo mu mazi muri HawaĂŻ tariki ya 7 Ukuboza 1941.
Gutsindwa kwa Hitler
Hitler yatangiye kwinjira mu nshingano z’imitegurire yâurugamba zakorwaga n’abayobozi bakuru mu gisirikare gusa ntabwo byamuhiriye na gato. Yanze ko ingabo zari zagiye kugaba igitero muri Stalingrad zavayo kugira ngo zikomeze zirwane, hapfirayo izirenga 200,000, izindi zirenga 235,000 zifatwa mpiri, zifungirwa mu magereza yâishyanga.
Hakurikiyeho gutsindirwa mu rugamba rwa Kursk, abasirikare bakuru bâu Budage batangira kunenga uyu muyobozi wabo, bamwe batangira kumutera umugongo mu ibanga.
Hitler yaciwe intege no kweguzwa kwa Benito Musollini wasimbuwe na Victor Emmanuel III, Marshal Pietro Badoglio wari uhagarariye igisirikare cyâu Butaliyani mu itsinda ryâu Budage, akuramo ake karenge nâingabo ze.
Ubumwe bwâAbasoviyete bwakomeje kotsa igitutu ingabo za Hitler, itsinda ryarimo u Bufaransa, u Bwongereza nâAmerika ritegura operasiyo simusiga kuri Hitler yiswe âOperation Overlordâ, abayobozi bakuru bo mu Budage babonye ko amazi atari ya yandi, batangira kwemera ko batsinzwe, umunyagitugu yaneshejwe.
Urupfu rwa Hitler
Hateguwe operasiyo nyinshi zari zigamije kwica Adolf Hitler ariko ziramuhusha, yewe harimo nâizajyaga kugera ku ntego ariko zigapfa ku munota wa nyuma.
Itsinda ryâingabo zâibihugu byâu Bufaransa, u Bwongereza, Amerika ndetse nâuruhande rwâAbasoviyete, ryakomeje kwinjira mu Budage, intego ari ukwica Hitler. Yagerageje gukoresha amayeri menshi nko gushaka gushyira imbere ibiganiro bigamije kugonganisha uruhande rwâitsinda ririmo Amerika nâAbasoviyete ariko ntibyamukundira.
Tariki ya 12 Mata 1945, Franklin Roosevelt wari Perezida wâAmerika yarapfuye, Hitler atekereza ko byamworohera kumvikana nâiri tsinda ryamurwanyaga ariko rimubera ibamba.
Mu gihe ingabo za Hitler zari zicyirwanaho mu bushobozi buke zari zisigaranye, yategetse ko zajya kugaba igitero gisubiza umwanzi inyuma ariko icyo gihe zari zaratangiye kumwubahuka, zibona ko nta mbaraga agisigaranye. Ntabwo zagiye kugaba icyo gitero, abajije bamubwira batyo kandi abanzi be bari bakomeje kwinjira mu Budage.
Hilter yagize uburakari bwinshi amaze kubona ko ingabo ze zitakimwumva ndetse ntacyo zishoboye. Iki gihe yagize ati: âTwatakaje byoseâ avuga ko azaguma mu mugi wa Berlin kugeza ubwo azapfira.
Ingabo z’Abasoviyete zizwi nka ‘Red Army’ zagose Berlin tariki ya 23 Mata 1945, zishaka Hitler. Icyo gihe Hitler yamenye ko na Himmler wari wavuye muri Berlin tariki ya 20 Mata yari yagiye kuganira nâabanzi be ku buryo ingoma ya Hitler yamanika amaboko, ikemera ko yatsinzwe.
Nâubwo Benito Musolini yari yaregujwe ku mwanya wa Minisitiri wâIntebe wâu Butaliyani, Hitler yari agifite icyizere ko yamushyigikira ariko tariki ya 29 Mata, yakiriye inkuru mbi yâuko abataravugaga rumwe nâubutegetsi bwe bamwishe. Ni ko kandi tariki ya 30 Mata 1945, ingabo zâAbasoviyete zari zamaze kugota ingoro ye ya Reich Chancellery. Yafashe umwanzuro wo kwirasa mu mutwe, umurambo we ujyanwa inyuma yâingoro ye, utwikishwa peteroli.

6 Responses
Adolf Hitler: Mbere y’uko yiyahura yabanje gusuzugurwa, ingabo zamuteye umugongo
HITLER yashakaga gushinga “Ubwami bw’Imyaka igihumbi” ku isi,igategekwa n’Abadage.
Nyamara ntiyategetse nibuze imyaka 5.Byerekana aho imbaraga za Muntu zigarukira.
Nkuko bibliya ivuga,ubwo bwami cyangwa ubutegetsi bw’imyaka 1000,buzahabwa Yezu.Ategeke isi guhera ku Munsi w’Imperuka,ari kumwe n’abantu bazajya mu ijuru.Bisome muli Ibyahishuwe 20:4 na 5:13.Nyuma yaho isi izaba paradizo.Niyo si nshya ivugwa muli 2 Petero 3:13.Gusa ku munsi w’imperuka,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Niba ushaka kuzaba mu ijuru cyangwa mu isi izaba paradizo,hinduka ushake Imana,ubifatanye n’akazi gasanzwe.

Uri kubwiriza wowe kandi amadini arafunze

hhhhh!ubwo ndumiwe
Adolf Hitler: Mbere y’uko yiyahura yabanje gusuzugurwa, ingabo zamuteye umugongo
hhhhh!ubwo ndumiwe