Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, kuri iki Cyumweru, itariki 17 Kanama 2025, ryashimiye imirimo igihugu cya Qatar kirimo gukora mu rwego rwo kunga impande zombi zihanganye, ariko rica amarenga ko ibiganiro biri imbere bishobora kugorana mu gihe ibyemeranyijwe mbere bitashyizwe mu bikorwa.
“Ihuriro AFC / M23 rirashimira byimazeyo Leta ya Qatar ku bw’imbaraga zidahwema mu gushaka gukemura mu mahoro amakimbirane akomeje kubera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC),” ibi ni ibyanditswe kuri iki Cyumweru gishize n’iri huriro ribinyujije kuri X.
Ryakomeje rivuga ko AFC / M23 yemera kandi uruhare rukomeye rwa Qatar mu koroshya ibiganiro byubaka hagati y’impande zombi (Guverinoma ya congo na AFC / M23).
Ryunzemo riti “AFC / M23 yongeye gushimangira ko yiyemeje byimazeyo gushyigikira inzira y’amahoro ya Doha kandi ishimangira ko ishyirwa mu bikorwa ryuzuye ry’itangazo ry’amahame ariryo rizafasha icyiciro gikurikira cy’imishyikirano, kigomba kwibanda ku mpamvu z’amakimbirane mu mizi”.
AFC/M23 ivuga ko uru rwego rusigaye ari rwo rugomba kwiga impamvu z’amakimbirane uhereye mu mizi kandi rushobora kuzageza ku masezerano y’amahoro yuzuye kandi arambye.
Ibi byatangajwe mu gihe Qatar yari imaze gutangaza ko impanze zombi zihanganye zamaze gushyikirizwa umushinga w’amasezerano y’amahoro yateguye ngo zicishemo amaso mbere yo gusubira ku meza y’ibiganiro mu minsi iri imbere, mu gihe kandi imirwano itigeze ihagarara nk’uko bari babyiyemeje mu Itangazo ry’Amahame bashyizeho umukono kuwa 19 Nyakanga.


