HCEeJQIXgAEvYUc

AFC/M23 yahagaritse umuyobozi wayo uvugwaho gushaka gufata ku ngufu 

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’umutwe wa AFC/M23 bwahagaritse Yannick Tshisola Kwasa Mukwenu wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’urwego rwa Politiki muri ririya huriro, nyuma yo kuvugwaho imyitwarire idahwitse.

Umuhuzabikorwa wungirije wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, mu ibaruwa yandikiye Tshisola ku wa 16 Werurwe, yamumenyesheje yahagaritswe nyuma y’uruhererekane rw’amakuru yagaragazaga imyitwarire ye idakwiye. Ni imyitwarire mibi irimo kurenga ku nshingano no kutubahiriza amahame y’imiyoborere myiza.

Ubuyobozi bwa AFC/M23 bwavuze ko icyo gihano ari icy’agateganyo, kikaba kigamije gutuma hakorwa iperereza ryimbitse ku byo ashinjwa.

Bwagize buti: “Hashingiwe ku makuru yagiye atangwa agaragaza imyitwarire idahwitse ku ruhande rwawe, tubabajwe no kukumenyesha ko uhagaritswe ku mirimo by’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza.”

Yannick Tshisola Kwasa Mukwenu yari afite inshingano zikomeye mu guhuza ibikorwa bya politiki no gutegura ingamba z’imikorere ya AFC/M23.

Uyu mugabo by’umwihariko ni umwe mu bagiye bitabira imishyikirano AFC/M23 yagiye ihuriramo na Leta y’i Kinshasa kuva mu mwaka ushize wa 2025.

AFC/M23 yamuhagaritse by’agateganyo, mu gihe amakuru avuga ko amaze iminsi itatu afunzwe akurikiranweho ubwinjiracyaha mu cyaha cyo gufata ku ngufu.

Ni nyuma y’uko hari umugore witwa Solange uheruka kumushinja gushaka kumusambanyiriza mu biro bye, ubwo yari mu kazi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *