Umutwe wa AFC/M23 washinje Leta y’u Burundi gufata bugwate impunzi z’Abanye-Congo zahungiye muri icyo gihugu, ku mpamvu uvuga ko zishingiye kuri Politiki.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yashimangiye ko amasezerano mpuzamahanga yemerera impunzi gutahuka mu gihugu cyazo nta komyi, ndetse u Burundi bukomeje kwizirikaho iz’abanye-Congo bukaba buri mu bihugu byayashyizeho umukono.
Yagize ati: “Turatangaza ko twamagana ifatwa bugwate ry’abaturage bacu ryakozwe na Leta y’u Burundi kubera impamvu za politiki. Amasezerano mpuzamahanga muri uru rwego u Burundi bwashyizeho umukono ashimangira ko impunzi zifite uburenganzira bwo gusubira mu bihugu byazo ku bushake, kandi nta nkomyi.”
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yasobanuye ko abanye-Congo bahungiye mu Burundi bamaze igihe bagerageza kwambuka ngo basubire mu ngo zabo ziherereye mu duce twa Uvira, SangĂ©, Luvungi, Kamanyola n’ahandi ariko bakaba bahura n’u”imbogamizi zishyizweho n’inzego za Leta y’u Burundi nyuma yo gufunga umupaka.”
Yakomeje avuga ko “biteye agahinda kubona aba bagore, abana n’abagabo, bafite icyizere cyo kongera guhura n’imiryango yabo no kongera kubaka ubuzima bwabo, barimo kwimwa uburenganzira bwabo bw’ibanze bwo gusubira mu ngo zabo mu buryo butekanye, mu cyubahiro no ku bushake.”
AFC/M23 yaboneyeho gusaba ubutegetsi bwa Gitega guha inzira abaturage bifuza gusubira mu ngo zabo, hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga ndetse n’indangagaciro zo guturana neza.
U Burundi buvuga ko imirwano yabereye muri Kivu y’Amajyepfo mu byumweru bitatu bishize yasize bwakiriye impunzi z’Abanye-Congo zirenga 76,000.
Ni umubare Gitega ivuga ko uyiremereye cyane, ndetse ubutegetsi bwayo bumaze igihe butabaza amahanga ngo abufashe kubonera ziriya mpunzi ibya ngombwa nkenerwa.
Leta y’u Burundi ivuga ko byibura ikeneye $ miliyoni 33 yo kwita kuri ziriya mpunzi, by’umwihariko mu kuzibonera ibyo kurya, ibikoresho by’isuku, ibiryamirwa n’ibindi byangombwa nkenerwa.
Iyi Leta irashinjwa gufata bugwate ziriya mpunzi, mu gihe amakuru avuga ko hari izatangiye gupfa kubera inzara ndetse n’indwara zikomoka ku isuku nke.


