BĂ©nin: Uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo afunzwe akekwaho kugira uruhare muri Coup d’État yapfubye

Mu gihugu cya BĂ©nin, uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo ndetse n’umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi, Candide Azannai, yashyizwe muri gereza by’agateganyo mu rwego rw’iperereza ku gikorwa cyo gushaka guhirika ubutegetsi cyaburijwemo mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukuboza. Nk’uko byatangajwe na AFP, Azannai akurikiranyweho ibyaha birimo gucura umugambi wo guhungabanya Leta no gushishikariza abaturage kwigomeka ku butegetsi, nyuma […]

Bruce Melody yakwennye The Ben wihaye ibyo kurapa

Bruce Melodie yemeje ko yumvise ubutumwa The Ben yamugeneye binyuze mu ndirimbo ye nshya ‘Indabo zanjye’, ariko ntiyazuyaje kumusubiza amunnyega, amwibutsa ko “abaraperi bari aba cyera.” Ibi yabivuze agaragaza ko yumvise neza ubutumwa The Ben yamwoherereje, ariko akabigira mu mvugo irimo kunenga uburyo yaririmbye. Aba bahanzi bombi bakomeje guterana amagambo mu ndirimbo no mu magambo […]

Maj. Gen Gatama yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za FADM i Mocimboa da Praia

Umuyobozi mukuru w’Inzego z’ Umutekano z’ u Rwanda (RSF) mu Ntara ya Cabo Delgado, Maj. Gen. Vincent Gatama, kuri uyu wa Gatandatu yakiriye Brig Gen TomĂĄs Francisco JoĂŁo Mponha, Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Mozambique (FADM), i Mocimboa da Praia. Uru ruzinduko rwari rugamije gusuzumira hamwe uko umutekano uhagaze mu Ntara ya Cabo Delgado, no […]

AFC/M23 yamaganye u Burundi bwafashe bugwate impunzi z’Abanye-Congo

Umutwe wa AFC/M23 washinje Leta y’u Burundi gufata bugwate impunzi z’Abanye-Congo zahungiye muri icyo gihugu, ku mpamvu uvuga ko zishingiye kuri Politiki. Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yashimangiye ko amasezerano mpuzamahanga yemerera impunzi gutahuka mu gihugu cyazo nta komyi, ndetse u Burundi bukomeje kwizirikaho iz’abanye-Congo bukaba buri mu bihugu […]

U Rwanda n’u Burusiya byaganiriye ku kwagura ubufatanye

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, ku wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov. Abakuru ba dipolomasi y’ibihugu byombi bahuriye i Cairo mu Misiri, aho bari bitabiriye inama ya kabiri ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga yigaga ku bufatanye hagati ya Afurika n’u Burusiya. Minisitiri Olivier […]

Bamporiki yijeje Perezida Kagame ko atazongera kwakira indonke

Bamporiki Edouard wakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda, yabwiye Perezida Paul Kagame ko yamubabaje ubwo yakiraga indonke, ariko amwizeza ko ibyo yakoze bitazongera. Ni mu butumwa uyu mugabo wigeze kuba Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yageneye Umukuru w’Igihugu akanaba Chairman wa FPR Inkotanyi, ubwo ku wa Gatanu tariki ya 19 uyu muryango […]

The Ben yasubije Bruce Melodie

Mu ndirimbo ye nshya yitwa Indabo zanjye, The Ben yashubije Bruce Melodie wari umaze iminsi umwibasira binyuze mu ndirimbo Munyakazi. Iyi ndirimbo nshya igaragaramo amagambo yuzuyemo kwirata, kwigamba no kwishongora byeruye bigenewe uwo bahanganye mu muziki. The Ben atangira yerekana ko yifata nk’umuhanzi uri ku rwego rwo hejuru, akibutsa Bruce Melodie amagambo ajya avuga mu […]

Ndayishimiye yongeye kuvuga amagambo gashozantambara ku Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yongeye kuvuga amagambo y’ubushotoranyi ku Rwanda yashinje kuba rutabaniye neza igihugu cye. Uyu mugabo yavuze ayo magambo ku wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza, nyuma y’ibirori yari amaze kwakirwamo n’abagize inzego z’umutekano z’u Burundi byari bigamije kumwifuriza we n’umuryango we umwaka mushya wa 2026. Ni ibirori byabereye mu kigo gikoreramo […]

Amerika yavuze ibilometero yifuza ko M23 yerekezamo uvuye i Uvira

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zifuza ko inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23 zerekeza byibura mu bilometero 75 uvuye mu mujyi wa Uvira. Amerika yabisabye biciye muri Ambasaderi wayo wungirije muri Loni ushinzwe ibibazo bya Politiki byihariye, Jennifer Locetta. Uyu mu ijambo yagejeje ku kanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, yavuze […]