Bamporiki Edouard wakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda, yabwiye Perezida Paul Kagame ko yamubabaje ubwo yakiraga indonke, ariko amwizeza ko ibyo yakoze bitazongera.
Ni mu butumwa uyu mugabo wigeze kuba Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yageneye Umukuru w’Igihugu akanaba Chairman wa FPR Inkotanyi, ubwo ku wa Gatanu tariki ya 19 uyu muryango wakoraga inama nkuru ya 17 yawo.
Bamporiki uri mu bitabiriye iyo nama yabereye i Rusororo, yabwiye Perezida Kagame ko iyo atamubabarira yakabaye agifungiye i Mageragere.
Ati: “Mpagaze mu mbabazi mwampaye Nyakubahwa Chairman. Zitabaye zo nagombye ndi aho ibyaha nakoze byari byanyohereje.”
Bamporiki yijeje Umukuru w’Igihugu y’uko atazigera na rimwe yongera kwakira indonke.
Ati: “Uyu mwanya mumpaye ni nk’iriba nakwikubitamo nkavuka bwa kabiri, narabababaje, ntabwo nzongera kwegera abatuma nongera kubababaza. Nakiriye indonke, nkoze commitment y’uko ntazongera.”
Perezida Paul Kagame yasubije Bamporiki ko yizeye ko ibyamubayeho yabikuyemo “isomo rikomeye”.
Mu Ukwakira 2024 ni bwo Bamporiki Edouard wari ufungiye muri Gereza ya Nyarigenge iri i Mageragere yafunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika.
Ku wa 23 Mutarama 2023 nibwo Urukiko Rukuru rwongereye ibihano yari yarahawe by’imyaka ine, rutegeka ko afungwa imyaka itanu, akanatanga n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw.
Icyo gihe Bamporiki yari yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko, hashingiwe ku mafaranga yahawe n’umushoramari Gatera Norbert mu iburanisha ryo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.



One Response
nukuli umubyeyi wacu nace inkoni izamba amusubize mu kazi kuko imbabazi ze zitagira umupaka yarikosoye ntazongera uragahoraho our PK we trust in you.