20251220_75531

Amerika yavuze ibilometero yifuza ko M23 yerekezamo uvuye i Uvira

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zifuza ko inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23 zerekeza byibura mu bilometero 75 uvuye mu mujyi wa Uvira.

Amerika yabisabye biciye muri Ambasaderi wayo wungirije muri Loni ushinzwe ibibazo bya Politiki byihariye, Jennifer Locetta.

Uyu mu ijambo yagejeje ku kanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, yavuze ko kuba AFC/M23 yaravuye muri Uvira bidahagije, ko ahubwo izi nyeshyamba nyuma yo kuva muri uriya mujyi wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo zigomba kujya byibura mu bilometero 75.

Ati: “M23 igomba guhita ivana ingabo [muri Uvira] zikajya byibura mu bilometero 75 uvuye i Uvira, hanyuma ikanubahiriza ibyo yiyemeje mu mahame shingiro (yasinyanye na Leta ya RDC).”

Ku wa 17 Ukuboza ni bwo AFC/M23 yavanye ingabo zayo mu mujyi wa Uvira, nyuma yo kubisabwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni icyemezo ubuyobozi bw’iriya mutwe bwafashe mu rwego rwo “guha amahirwe menshi ibiganiro by’amahoro no kugaragaza ubushake bwo gukemura ikibazo binyuze mu biganiro”.

Ni ibiganiro kuri ubu Washington ikomeje kuvuga ko byarogowe n’uriya mutwe n’u Rwanda ivuga ko ruwushyigikiye.

AFC/M23 n’ubwo yavuye muri Uvira, ifite impungenge zishingiye ku byabaye mu bihe byashize, aho yafashe ingamba zo kubaka icyizere zagiye zikoreshwa nabi na FARDC, imitwe ya Wazalendo n’abandi bafatanyabikorwa babo, bagasubira kwigarurira uduce twari twarafashwe ndetse hakibasirwa abasivile bakekwagaho gushyigikira AFC/M23.

Kubera iyo mpamvu, irasaba abahuza gushyiraho ingamba zisobanutse zo gucunga umutekano wa Uvira nyuma yo kuhava. Izo ngamba zigomba, nk’uko byatangajwe, kuba zirimo gukura intwaro mu mujyi, kurinda abasivile n’ibikorwaremezo by’ingenzi, ndetse no kugenzura agahenge binyuze mu kohereza ingabo zitabogamye.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Si jamais le M23 accepte de quitter Uvira comme le demande le Conseil qui se de sĂ©curitĂ© (mais d’insĂ©curitĂ© en rĂ©alitĂ©), il aura perdu toute crĂ©dibilitĂ© devant la population et sa raison d’ĂŞtre.
    Igihe kirageze ngo Afrika yibohore ubwayo. Uburenganzira bwo kubaho ntibutangwa n’uwica, buharanirwa n’uwicwa, ku giti cye kandi ku kiguzi icyo ari cyo cyose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *