20251220_082732

Ndayishimiye yongeye kuvuga amagambo gashozantambara ku Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yongeye kuvuga amagambo y’ubushotoranyi ku Rwanda yashinje kuba rutabaniye neza igihugu cye.

Uyu mugabo yavuze ayo magambo ku wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza, nyuma y’ibirori yari amaze kwakirwamo n’abagize inzego z’umutekano z’u Burundi byari bigamije kumwifuriza we n’umuryango we umwaka mushya wa 2026. Ni ibirori byabereye mu kigo gikoreramo bataillon ya 22 y’abasirikare bo mu mutwe w’abakomando giherereye i Gitega mu murwa mukuru wa Politiki.

Nyuma y’ibi birori, wari umwanya ukomeye kuri Ndayishimiye wo kwibasira u Rwanda yashinje “gushyigikira abifuriza inabi u Burundi”, mbere yo kwivovota ko igihugu cye kitavogerwa.

Yabwiye abasirikare n’abapolisi bari kumwe na we ati: “Ntitubice ku ruhande, akariho karavugwa. Murabizi ko dufite umuturanyi mu majyaruguru y’igihugu cyacu utatubaniye neza. Ubu ho akaba akomeje kuduhigira, akubita agatoki ku kandi ngo u Burundi ni bwo bumuvangira mu mugambi wo gusenya igihugu gituranyi cya Congo. Ni na we n’ubu udahwema gushyigikira abifuriza inabi u Burundi.”

Ndayishimiye yabwiye u Rwanda “kumenya ko igihugu si icyana, igihugu si abana, u Burundi ni igihugu kitavogerwa.”

Uyu mugabo yaboneyeho gusaba inzego z’umutekano z’igihugu cye “kuryamira amajanja no kurikanura bafatanyije n’abayobozi n’abaturage bose”, abizeza ko urwo rugamba na we arwiteguye mu buryo bwose.

Yunzemo ati: “Ndabamenyesha ko n’abaturage bose barikanuye, uzahirahira agatera u Burundi, iyo ntambara azamenya uko ayitangiye, ntazamenya uko izarangira. Icyo namubwira ni uko intambara izarangirira iwe, kuko Imana ntirenganya.”

Ndayishimiye akomeje kwigaragaza nk’ufite ubwoba bwo gushozwaho intambara n’u Rwanda, mu gihe muri Mutarama 2024 ubwo yari i Kinshasa ari we weruye ko yiteguye gufasha mu mugambi wo gutera u Rwanda agakuraho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.

Ni umugambi yakomereje mu mikoranire ingabo z’u Burundi zimaze igihe zifitanye n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR, aho impande zombi zifasha ku rugamba ingabo za FARDC mu ntambara zirwanamo n’umutwe wa AFC/M23.

Bitandukanye na Ndayishimiye wavuze inshuro zitari nke ko yiteguye kurwana n’u Rwanda, rwo nta na rimwe rwigeze ruvuga ko ruteganya kujya mu mirwano n’u Burundi, ndetse mu bihe bitandukanye rwakunze kugaragaza ko nta mutwe n’umwe urwanya ubutegetsi bw’u Burundi bafitanye imikoranire.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *