20251220_102416

U Rwanda n’u Burusiya byaganiriye ku kwagura ubufatanye

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, ku wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov.

Abakuru ba dipolomasi y’ibihugu byombi bahuriye i Cairo mu Misiri, aho bari bitabiriye inama ya kabiri ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga yigaga ku bufatanye hagati ya Afurika n’u Burusiya.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko we na Lavrov bagaragaje ko banyuzwe n’ibimaze kugerwaho mu mubano w’u Burusiya na Afurika, ndetse bakaba baranaganiriye uko ubufatanye hagati y’icyo gihugu n’u Rwanda bwakwagurwa.

Ati: “Ndashimira Nyakubahwa Sergey Lavrov ku bw’ibiganiro byiza by’ubufatanye twagiranye ejo hashize i Cairo, aho twagaragaje kunyurwa n’iterambere ry’Urubuga rw’Ubufatanye hagati y’u Burusiya n’Afurika, tunasuzuma ubufatanye bwiza cyane hagati y’ibihugu byacu, ndetse tuganira ku buryo bwakwagurwa.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya ibinyujije ku rubuga rwa Telegrame, yatangaje ko inzego nshya ibihugu byombi byaganiriye ku kuba zakoranamo zirimo ubucuruzi, ubukungu n’ibijyanye n’ubutabazi.

Nduhungirehe na Lavrov kandi baganiriye ku bibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse u Rwanda ruboneraho gushimira u Burusiya ku kuba bukomeje gushyigikira inzira zitandukanye zigamije kuzana amahoro muri kiriya gihugu.

Umubano w’u Rwanda n’u Burusiya watangiye ku mugaragaro tariki ya 17 Ukwakira 1963 ubwo u Burusiya bwari bukiri mu Bumwe bw’Abasoviyete, na rwo rumaze umwaka n’amezi atatu rubonye ubwigenge, nyuma y’aho tariki ya 30 Kamena 1962 Ubumwe bw’Abasoviyete bwoherereje u Rwanda ubutumwa bushyigikira ubwigenge n’ubusugire byarwo.

Uyu mubano ushingira ku bufatanye mu guteza imbere politiki, igisirikare, uburezi, gutyaza ubumenyi bw’abakozi ndetse no guteza imbere umuco w’ibihugu byombi.

U Burusiya buha abanyeshuri b’Abanyarwanda buruse za kaminuza mu masomo atandukanye, bukanahugura bamwe mu bofisiye muri Polisi y’u Rwanda.

Mu myaka 50 ishize, abanyeshuri b’Abanyarwanda barenga 100 barangije amasomo muri kaminuza zo mu Burusiya, yerekeye ku ikoranabuhanga, amategeko, ubuvuzi na politiki.

U Rwanda na rwo rwohereje mu Burusiya ibicuruzwa birukomokamo birimo kawa ndetse n’icyayi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *