shema_innocent_0780_329_329_30-3f0bf

The Ben yasubije Bruce Melodie

Sangiza iyi nkuru

Mu ndirimbo ye nshya yitwa Indabo zanjye, The Ben yashubije Bruce Melodie wari umaze iminsi umwibasira binyuze mu ndirimbo Munyakazi. Iyi ndirimbo nshya igaragaramo amagambo yuzuyemo kwirata, kwigamba no kwishongora byeruye bigenewe uwo bahanganye mu muziki.

The Ben atangira yerekana ko yifata nk’umuhanzi uri ku rwego rwo hejuru, akibutsa Bruce Melodie amagambo ajya avuga mu biganiro bye ko akunda kwambara igisebo, maze The Ben akavuga ko agiye kukimwambika ubwe. Ibi byumvikana mu murongo urimo amagambo agaragaza ko ari we uri hejuru, akanasaba ko impaka zahagarara.

Hari aho The Ben anenga Bruce Melodie amushinja gushaka imbaraga zitari iza muzika, anavuga ko we afitanye igihango n’umuziki, akawufata nk’umurimo akora abikuye ku mutima. Muri ayo magambo, The Ben anakomoza ku izina Mama Liziki, umugore wigeze kuvugwa cyane mu nkuru z’imyidagaduro nk’ufite aho ahuriye n’imigenzo y’umwijima mu myaka yashize.

Muri iyi ndirimbo humvikanamo n’ijwi ryo hejuru rivuga “Yuhuuu”, The Ben akarikurikiranya amagambo avuga “Shut up”, bigaragara nk’igisubizo ku kwishongora bya Bruce Melodie wavuze ko ari nimero ya mbere mu muziki. The Ben nawe ahamya ko abarizwa mu cyiciro cy’abahanzi bo ku rwego rwo hejuru, yise A1 Class.

Indabo zanjye ni indirimbo irimo amagambo menshi akwiye gusobanurwa neza, ku buryo uyumvise asabwa kuyitaho akayiha umwanya kugira ngo ayisesengure neza.

The Ben na Bruce Melodie bamaze igihe badacana uwaka mu ruhando rwa muzika, aho ubu guhangana kwabo kwabaye indirimbo ku ndirimbo. Ibi byose bibaye mu gihe aba bahanzi bombi bitegura igitaramo The New Year Groove giteganyijwe ku wa 1 Mutarama 2026 muri BK Arena, aho bazahurira ku rubyiniro rumwe.

Indirimbo Munyakazi na Indabo zanjye zombi zari zarasezeranyijwe abakunzi b’aba bahanzi mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mu rwego rwo kwamamaza icyo gitaramo.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *