Ihuriro rya AFC/M23 ryamaganye ryivuye inyuma raporo yasohowe na Human Rights Watch kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 10 Kamena 2026, isanga ari inyandiko ibogamye cyane, yatoranyije, irangwa n’ibintu bidasobanutse neza, kandi idahuye n’ukuri kuri aho ibintu bibera.
Mu itangazo yashyize ahagaragara ivuga kuri iyi raporo, AFC/M23 ivuga ko uyu muryango, uvuga ko urengera uburenganzira bwa muntu, wibanda cyane cyane kuri AFC/M23, mu gihe woroshya cyangwa ukirengagiza rwose ibyaha bikomeye byakozwe n’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa. Ubu buryo ngo butera kwibaza ibibazo bikomeye bijyanye no kutabogama kwa HRW no ku kwizera imyanzuro yayo.
Ibirego byo kwinjiza abantu mu gisirikare ku gahato barega AFC/M23 yabyamaganye yivuye inyuma.
AFC/M23 ivuga ko iteka yinjije abantu mu gisirikare mu buryo bugaragarira buri wese, bikorwa ku manywa, nta guhisha kandi byanditswe cyane n’amashusho na videwo bigera kuri bose. Ngo kugaragaza uku kwinjiza abantu mu gisirikare ku bushake nko kubikora ku gahato ni ibisobanuro bikemangwa bidashobora kwemezwa nk’ukuri.
Iri huriro rivuga ko muri ibi bihe by’ikoranabuhanga, aho abaturage bandika ibyabaye mu gihe nyacyo bakoresheje telefone ngendanwa n’imbuga nkoranyambaga, bigenda bigora cyane ko Human Rights Watch ari yo itanga ukuri yirengagije ibimenyetso bihererekanywa buri munsi n’abatangabuhamya babyiboneye.


