Mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Africa ikomeje kubera muri Cameroon ku munsi wejo yari yakomeje mu matsinda aho ikipe ya Gabon yakinaga na Ghana maze umukino urangira aya amakipe anganyije, gusa umukino usozwa mu mvururu.
Aya makipe ari mu itsinda rya C, ku munsi wejo Ghana yabonye igitego hakiri kare cyatsinzwe na kapiteni wabo Andre Ayew hakiri kare, gusa biza kuba bibi ku ruhande rwa Ghana ubwo umukino warugiye kurangira maze Gabon ibasha kwishyura kino gitego, cyatsinzwe na Jim Allevinah warugiyemo asimbura.
Umukinmo waje kurangira gutyo hanyuma bigaragara ko bamwe mu bakinnyi ba Ghana bananiwe kwakira ibyavuye mu mukino kuko bamwe bagaragaza uburakari, Benjamin Tetteh agaragara akubita umukinnyi wa Gabon Aaron Boupendza, nubwo umukino wari warangiye Tetteh yamaze no kujya mu rwambariro yatumijweho n’umusifusi ahabwa ikarita itukura.
Kunanirwa gutsinda kwa Ghana byayishyize habi, kuko yahise igira inota rimwe muri atandatu, mu gihe Gabon yo yahise igira ane biyiha amahirwe menshi yo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho, mu gihe Ghana yo isabwa kuzatsinda Comoros ubundi ikaba yabona itike bitewe nuko ayandi makipe yitwaye.
Elade Mahirwe


