Byinshi ku kwikinisha: Ibyiza n’ibibi byabyo ndetse n’uko wabicikaho

Abahanga mu by’ubuzima basobanura kwikinisha nk’igikorwa cyo kwishimira ibyiza by’igitsina cyawe ariko uri wenyine. Bavuga ko bitangira mu gihe umwana akiri muto, hamwe aba atangiye kujya akinisha igitsina cye, gusa kuri we nta yindi ntego aba afite. Ku bantu bakuru ho bikorwa hagamijwe kugera ku munezero wo kurangiza hadakozwe imibonano mpuzabitsina. Umugabo wikinisha nk’uko urubuga […]

Nta gisirikare ku Isi cyatsinda UPDF_Umuhungu wa Museveni

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yigambye ko nta gisirikare kibaho ku Isi gishobora gutsinda icy’igihugu cye. Ni mu butumwa uyu mugabo usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter. Ati: “Nta gisirikare ku Isi cyatsinda UPDF. Turi igisirikare cy’abaturage bityo nta n’umwe ushobora […]

Kamonyi: Umu-DASSO arakekwaho kurarana umwana akamusambanya amubeshya kumuha Frw ibihumbi 500

Umwe mu bakora mu rwego rwunganira inzego z’ibanze mu gucunga umutekano (DASSO) ukorera mu Kagari ka Gihara mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, arakekwaho kurarana umwana w’umukobwa akamusambanya, amubeshya kumuha Frw ibihumbi 500 ngo atangize umushinga. Uyu mu-DASSO yatawe muri yombi ku wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022 aho afunganywe n’abandi batatu barimo […]

Rayon Sports yatandukanye burundu n’umutoza Masudi Djuma

Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yamaze gutandukana burundu n’Umurundi Irambona Masudi Djuma wahoze ari umutoza wayo mukuru. Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi w’iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul, wabwiye Radiyo Rwanda ko hashize iminsi itanu impande zombi zitandukanye burundu. Mu Ugushyingo umwaka ushize ni bwo Masudi wari umaze amezi abiri ari umutoza wa Rayon Sports yari […]

Cabo Delgado: SAMIM na FADM bishe ibyibebe 31, bicirwa abasirikare 3

Ingabo z’umuryango wa SADC (SAMIM) zifatanyije n’iza Mozambique (FADM), zatangaje ko ziheruka kwivugana ibyihebe 31 byo mu mutwe wa Al Sunnah wa Jama’ah (ASWJ) umaze igihe warayogoje intara ya Cabo Delgado. Ibi byihebe byiciwe muri Operasiyo ebyiri zikomeye zabaye hagati y’Ukwakira 2021 na Mutarama 2022 nk’uko SAMIM yabyemeje mu itangazo rigenewe abanyamakuru. SAMIM yavuze ko […]

Uko umwarimu wo muri ‘primaire’ yabigenje akaba atunze uruganda rwa Frw miyoni 80

Abarimu bari mu bikorwa by’ubucuruzi, baravuga ko nta na rimwe bibangamira akazi kabo k’uburezi kuko akenshi ibyo bikorwa bikurikiranwa n’abagize imiryango, urugero rukaba ari uwitwa Musabyimana Jeannette wigisha ku Rwunge rw’amashuri rwa Murama mu karere ka Rulindo, umaze kugira uruganda rwa miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda. Kuva mu mwaka wa 2006, Musabyimana Jeannette yigisha isomo […]

Pasiteri Mugisha wahunganye Frw asaga miliyari yananiwe kwishyura minerivali y’umwana we

Umupasiteri utavugwaho rumwe i Kampala, Franlin Mugisha Mondo, yeruye abwira umugore babyaranye ko atabasha kwishyura amafaranga y’ishuri (minerivali) y’umwana wabo kuko ubushobozi ari buke. Muri Nzeri 2021, ibinyamakuru byari byagarutse ku makuru yavugaga ko Mugisha yatorokeye muri Amerika, ajyanye Frw asaga miliyari, yari yaratse abantu mu buriganya. Byamenyekanye ko atari muri Afurika y’Epfo, ko ahubwo […]

AFCO: Umukino wa Ghana na Gabon washojwe n’imvururu

Mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Africa ikomeje kubera muri Cameroon ku munsi wejo yari yakomeje mu matsinda aho ikipe ya Gabon yakinaga na Ghana maze umukino urangira aya amakipe anganyije, gusa umukino usozwa mu mvururu. Aya makipe ari mu itsinda rya C, ku munsi wejo Ghana yabonye igitego hakiri kare cyatsinzwe na kapiteni wabo Andre […]

Umuryango wa Rusesabagina uvuga ko atazitabira ubujurire mu cyumweru gitaha

Umuryango wa Paul Rusesabagina n’abanyamategeko bawunganiye mu rubanza rwa Paul Rusesabagina wakatiwe gufungwa imyaka 25, bavuze ko Rusasabigina atazaba ari mu rubunza rw’ubujurire na bagenzi be ruteganijwe ku wa Mbere w’icyumweru gitaha. Ariko mu itangazo rihamagaza ikiganiro n’itangazamakuru bifashishije ikorangabunga rya zoom bateganya gukorera i Chicago, muri Amerika, bavuze ko Rusesabagina atajuriye kubera ko yarenganyijwe […]

Centrafrique: Minisitiri Biruta yashyikirije ingabo z’u Rwanda ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yasuye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique azishyikiriza ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame buzifuriza umwaka mushya. Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda rwavuze ko Minisitiri Biruta wari uherekejwe na Brig Gen Vincent Nyakarundi ukuriye ubutasi muri RDF, ku wa Kane […]