Centrafrique: Minisitiri Biruta yashyikirije ingabo z’u Rwanda ubutumwa bwa Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yasuye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique azishyikiriza ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame buzifuriza umwaka mushya.

Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda rwavuze ko Minisitiri Biruta wari uherekejwe na Brig Gen Vincent Nyakarundi ukuriye ubutasi muri RDF, ku wa Kane tariki ya 13 Mutarama yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri Batayo ya ‘Rwanda 57 Task Force’ ikambitse i Nzilla muri Bangui.

Ku wa Gatanu tariki ya 14 Mutarama Biruta bwo yasuye abandi basirikare bari Batayo ya 8 n’iya 9 bakambitse M’poko i Bangui aho bari mu butumwa bwa Loni.

Yagejeje kuri aba basirikare ubutumwa bwa Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda bwo kubifuriza umwaka mushya muhire ndetse no kubashimira uburyo bakomeje kuzuza inshingano zabo barangwa n’ikinyabupfura n’ubunyamwuga.

Minisitiri Biruta yabagaragaeije uko igihugu gihagaze mu bijyanye n’umutekano ndetse n’ibyo kiri gukora mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 birimo gutanga inkingo ku baturage, ndetse n’uko u Rwanda ruhagaze mu bijyanye n’imibanire n’ibihugu by’ibituranyi.

Brig Gen Vincent Nyakarundi yasabye aba basirikare gukomera ku ntego ndetse bagaharanira gusohoza neza inshingano zabo.

U Rwanda ni cyo gihugu gifite umubare munini w’abasirikare mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Centrafrique (MINUSCA).

Mu Ukuboza 2020 kandi rwoherejeyo Ingabo zo mu mutwe udasanzwe uzwi ’Special Force’ binyuze mu mikoranire isanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Izi ngabo zoherezwa zahawe inshingano zo kubungabunga umutekano n’ibikorwa by’amatora yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020, mu gihe Centrafrique yari isumbirijwe n’ibitero by’imitwe irwanya ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Centrafrique: Minisitiri Biruta yashyikirije ingabo z’u Rwanda ubutumwa bwa Perezida Kagame
    Mujye muvuga inkuru itahoye. Mutubwiye ko muri 2017 hari ingabo zagiye muri CAR ku masezerano y’ibihugu byombi kandi ko icyari kigamijwe byari amatora. Nonese amatora arangiye zavuyeyo cyanga zitegereje n’amatora ataha?

  2. Centrafrique: Minisitiri Biruta yashyikirije ingabo z’u Rwanda ubutumwa bwa Perezida Kagame
    Mujye muvuga inkuru itahoye. Mutubwiye ko muri 2017 hari ingabo zagiye muri CAR ku masezerano y’ibihugu byombi kandi ko icyari kigamijwe byari amatora. Nonese amatora arangiye zavuyeyo cyanga zitegereje n’amatora ataha?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *