Pasiteri Mugisha wahunganye Frw asaga miliyari yananiwe kwishyura minerivali y’umwana we

Sangiza iyi nkuru

Umupasiteri utavugwaho rumwe i Kampala, Franlin Mugisha Mondo, yeruye abwira umugore babyaranye ko atabasha kwishyura amafaranga y’ishuri (minerivali) y’umwana wabo kuko ubushobozi ari buke.

Muri Nzeri 2021, ibinyamakuru byari byagarutse ku makuru yavugaga ko Mugisha yatorokeye muri Amerika, ajyanye Frw asaga miliyari, yari yaratse abantu mu buriganya.

Byamenyekanye ko atari muri Afurika y’Epfo, ko ahubwo ari muri Leta ya Virginia muri Amerika, aho yibereyeho mu buzima bwiza.

Iyi nkuru ntiyatinze kuko uwo babyaranye yagannye inkiko, avuga ko Mugisha atishyura minerivali ndetse n’ubundi bufasha bugenewe uwo mwana atakibutanga.

Iki kibazo ngo kimaze imyaka itatu kandi uwo mwana ageze mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza kandi akomeje kwiga.

Uyu mugore yagiraga ati ” Tubayeho dupfundikanya. Sinashakaga kumusebya ariko njye nawe twaricaranye nk’umuntu mukuru, musaba ko yakuzuza inshingano ze akishyurira umwana minerivali ariko arabyanga.”

Mu kugira icyo avuga kuri ibi, Mondo yavuganye n’imwe muri radiyo zo muri Uganda, avuga ko atanze kwishyura minerivali n’ibindi nkenerwa, ko ahubwo ubukene bumeze nabi muri iki gihe insengero zifunze.

Yagize ati ” Ndi pasiteri kandi na we arabizi ko insengero zifunze. Nta faranga mfite rwose!”

Ntiharamenyekana amaherezo ya Mugisha Mondo kuri ubu utemerewe gukandagira muri Uganda kuko akurikiranwyeho na CID uburiganya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *