Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yamaze gutandukana burundu n’Umurundi Irambona Masudi Djuma wahoze ari umutoza wayo mukuru.
Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi w’iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul, wabwiye Radiyo Rwanda ko hashize iminsi itanu impande zombi zitandukanye burundu.
Mu Ugushyingo umwaka ushize ni bwo Masudi wari umaze amezi abiri ari umutoza wa Rayon Sports yari yahagaritswe by’agateganyo, kubera ikibazo cy’umusaruro muke.
Masudi yahagaritswe amaze gutoza imikino irindwi ya shampiyo, atsinda itatu, anganya ibiri anatsindwa ibiri.
Icyo gihe yahise asimburwa na Romami Marcel wari umwungiriza we kugeza ubu ugitoza Rayon Sports by’agateganyo.
Umuvugizi w’iriya kipe yavuze ko kuri ubu bagishakisha umutoza mukuru aho havuzwe amazina menshi arimo na Patrick Aussems, Umubiligi watoje Simba SC yo muri Tanzania.


