Byari ibishimo byinshi kuri Comoros

AFCON: Ikipe y’igihugu ya Ghana yaserewe itarenze mu matsinda nyuma y’imyaka 15 bitayibaho

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’igihugu ya Ghana (Black Stars) yaraye isezerewe mu mikino ya nyuma y’Africa y’umupira w’amaguru ikomeje kubera muri Cameroon, nyuma yo gutsindwa na Camoros 3-2, mu mukino wa nyuma wo mu matsinda ibintu yaherukaga mu myaka 15 ishize kuko byaherukaga mu 2006.

Uyu mukino wo mu itsinda C, ikipe ya Comoros niyo yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na El Fardou Ben Mohamed, mu gihe Ahmed Mogni yatsindiraga Comoros igitego cya kabiri, gusa Ghana yaje kubona ibitego bibiri byatsinzwe na Richmond Boakye na Alexander Djiku, gusa hasigaye iminota 5 ngo umukinmo urangire Mogni yaje guteraho umusumari wa nyuma atsindira Comoros igitego cya gatatu ari ni cya kabiri kuri we, umukino urangira gutyo.

Byari ibishimo byinshi kuri Comoros
Byari ibishimo byinshi kuri Comoros

Muri uyu mukino kapiteni wa Ghana Andre Ayew yasohowe mu kibuga harikari kare nyuma yo gukinira nabi umunyezamu wa Comoros Salim Ben Boina, agahabwa ikarita itukura k’umunota wa 25. Ni ubwa mbere ikipe ya Ghana inaniwe kurenga mu matsinda y’iyi mikino, kuva mu mwaka 2006, mu gihe ibirwa bya Comoros byo ari ubwa mbere byitabiriye iyi mikino.

Maroc yazamutse muri iri tsinda ari iyambere n’amanota 7, mu gihe Gabon yabaye iyakabiri n’amanota 5, zihita zibona itike ku buryo budasubigwaho yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho, mu gihe Comoros yo yarangije ifite amanota atatu, ikaba yahise nayo isezererwa, Ghana irangiza ari iya nyuma n’inota 1.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *