Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Patrice Motsepe, yatangaje ko irushanwa rya Africa Cup of Nations (AFCON) rigiye kongerwa rikava ku makipe 24 rikagera kuri 28 azajya aryitabira.
Ibi yabitangaje ku Cyumweru, tariki ya 29 Werurwe 2026, nyuma y’inama y’akanama k’ubuyobozi ka CAF (Executive Committee), aho yavuze ko ari imwe mu ngamba zigamije guteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika no kuwugeza ku rwego mpuzamahanga.
Mu magambo ye, Motsepe yavuze ko izi mpinduka zigamije guha amahirwe menshi amakipe atandukanye yo ku mugabane wa Afurika, ndetse no kurushaho kugaragaza impano z’abakinnyi b’Abanyafurika bakina hirya no hino ku Isi.
Ati: “Ibi bigaragaza ubushake bwacu bwo guteza imbere ruhago iri ku rwego rwo hejuru, duhuza abakinnyi beza b’Abanyafurika baturutse impande zose z’Isi bakaza guhatanira ku mugabane wabo.”
Nubwo yatangaje iyi gahunda, Motsepe ntiyasobanuye neza uko uburyo bw’imikino (format) buzaba bumeze nyuma yo kongeramo amakipe ane mashya, ndetse n’igihe nyacyo izatangira gushyirwa mu bikorwa.
Ku ruhande rw’amateka, kuva mu 2019, irushanwa rya AFCON ryari rimaze kongerwa rikagera ku makipe 24, rivuye kuri 16 ryari rifite mbere.
Motsepe kandi yemeje ko irushanwa ritaha rya AFCON rizabera mu bihugu bitatu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ari byo Kenya, Tanzania na Uganda mu mwaka wa 2027 nk’uko byari byarateganyijwe.
Yanatangaje ko hazaba n’irindi rushanwa mu 2028, aho biteganyijwe ko AFCON izagenda ihindurwa buhoro buhoro igashyirwa ku murongo uhoraho wo kuba iba rimwe mu myaka ine, nk’uko bikorwa ku yandi marushanwa akomeye ku Isi.


